Gakenke: Umurenge wa Muhondo wujuje ibiro bishya bigendanye n’igihe

Mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, huzuye inyubako nshya igezweho y’ibiro by’uyu Murenge. Abawutuye ndetse n’abakozi bawo bishimira iyi ntambwe izoroshya imitangire ya serivisi.

Ku butaka buri ku buso bwa meterokare zikabakaba 1000, mu Mudugudu wa Gahinga Akagari ka Gasiza niho hubatswe ibiro bishya by’Umurenge wa Muhondo igeretse inshuro imwe.

Igizwe n’ibyumba 14, salle imwe, aho ababigana bazajya bategerereza kwakirwa, ahagenewe gukusanyirizwa amakuru arebana n’umutekano w’iyi nyubako, ububiko n’ibindi byumba nkenerwa.

Yuzuye mu gihe abakozi b’uyu Murenge kimwe n’abaturage babigana, bari bamaze igihe kinini babangamiwe no guhererwa serivisi mu nzu ishaje cyane, ndetse ngo hari n’ubwo bakirirwaga hanze nk’uko Uwimanimpaye Sylvanie utuye muri ako gace abivuga.

Ati: "Ibiro bisanzwe byari bitoya, hakaba ubwo tugiye kwaka serivisi bakatwakirira mu cyumba kimwe turi nk’abaturage 10. Hari nk’uwazaga afite ikibazo cyihariye ashaka nko kugisha inama umukozi ubishinzwe akabura uburyo abimusobanurira kubera kutisanzura hakaba ubwo ahisemo gutahira aho kidakemutse"!

"None twubakiwe ibiro bishyashya kandi bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu budukuye mu bwigunge bukatuzanira iri terembere ry’imiyiborere yegereye abaturage mu buryo butunogeye".

Imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Umurenge wa Muhondo yararangiye, ubu ikiri gukorwa ni uguhuza ibikorwa byose birebana n’imigendekere y’imirimo yo kubyubaka n’ingengo y’imari byashowemo kugira ngo bihuzwe neza, ku buryo mu gihe kidatinze izaba yatangiye gukorerwamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo Eveligiste Gasasa, avuga ko bari banyotewe no gukorera ahantu hagutse kandi hajyanye n’igihe.

Ati: "Twakoreraga mu nyubako y’ibyumba bine, ugasanga kimwe gikoreramo abakozi nka batanu icyarimwe. Abo bose mu kazi kabo ka buri munsi baba bagomba kwakira abaturage no kubakemurira ibibazo. Byagoranaga rero, bikiyongeraho no kuba nko mu gihe cy’imvura ibyumba byo gikoreramo hafi ya hose byavaga bikaba ngombwa ko nk’impapuro n’ibikoresho by’ikoranabuhanga twifashisha mu kazi tubyimurira mu bindi bice ugasanga biradindiza akazi".

"Ibi biro byagutse gutya twari tubibabaye. Ubu natwe serivisi tugiye kurushaho kuzihutisha kandi mu buryo bunoze kuko tuzaba dukorera ahisanzuye".

Aho byubatswe hari intera ya metero zitagera mu icumi uturutse ahari ibyari bisanzwe.

Kubaka Ibiro bishya by'Umurenge wa Muhondo byatwaye Miliyoni zisaga 380 z'amafaranga y'u Rwanda
Kubaka Ibiro bishya by’Umurenge wa Muhondo byatwaye Miliyoni zisaga 380 z’amafaranga y’u Rwanda

Icyakora Gasasa avuga ko n’ubwo byuzuye, bagifite imbogamizi z’uko Umurenge nta bushobozi bwo kwigurira ibikoresho byo muri iyi nyubako birimo nk’intebe, ameza, utubati n’ibindi byorohereza abakozi mu kazi kabo ka buri munsi; ariko ngo izi mbogamizi bazigaragarije Akarere ku buryo hari icyizere ko zizakemurwa bidatinze.

Ibiro bishya by’Umurenge wa Muhondo byuzuye bitwaye Miliyoni zisaga 380 z’amafaranga y’u Rwanda, kubyubaka byatwaye igihe cy’amezi icyenda.

Bije byiyongera ku bindi bikorwaremezo birimo kubakwa muri uyu Murenge harimo n’Urugomero wa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43,5 z’amashanyarazi.

Ni Umurenge ugizwe n’Utugari icyenda tubarizwamo abaturage basaga ibihumbi 24. Ngo kwita kuri ibi bikorwa remezo abaturage bibyaza umusaruro ari nako bitabira gahunda za Leta, Gitifu Gasasa asanga ari imbarutso y’umusaruro w’iterambere ryihuse u Rwanda rubifuriza.

Inyubako Umurenge wa Muhondo wari usanzwe ukoreramo
Inyubako Umurenge wa Muhondo wari usanzwe ukoreramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza twarabyishimiye nange ntuye muruwo murenge bakomeze gutanga Serve nziza kubabagana

JMV yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Kurebaamakuru

Niyomwunger theonll yanditse ku itariki ya: 1-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka