Gakenke: Umurenge wa Gashenyi wahize indi yo mu gihugu mu bikorwa by’Umuganda

Umurenge wa Gashenyi waje ku isonga ku rwego rw’Igihugu mu kwitwara neza mu bikorwa by’Umuganda ngarukakwezi by’umwaka wa 2023-2024, biwuhesha igihembo cy’amafaranga angana na Miliyoni ebyiri y’u Rwanda.

Ibyishimo byari byose ku baturage nyuma yo gushyikirizwa Igihembo cy'uko Umurenge wabo waje ku isonga mu bikorwa by'Umuganda ku rwego rw'Igihugu
Ibyishimo byari byose ku baturage nyuma yo gushyikirizwa Igihembo cy’uko Umurenge wabo waje ku isonga mu bikorwa by’Umuganda ku rwego rw’Igihugu

Abaturage b’uyu Murenge w’Akarere ka Gakenke, bavuga ko kuva gahunda y’Umuganda ngarukakwezi yatangira, hari ibibazo byinshi byari ingutu ku iterambere ryabo bagiye bikemurira babikesha guhuriza hamwe imbaraga muri gahunda y’Umuganda.

Kuba bageze ku rwego rwo guhiga abandi ku rwego rw’Igihugu, ngo ni ishema kuri bo nk’uko byagarutsweho na Mukamariza Stephanie.

Yagize ati: “Twari mu bwigunge tutagira imihanda, twahinga imirima imyaka igatwawa n’isuri, ubukene bwaratuzengereje kuko buri wese yari nyamwigendaho. Ariko aho leta itangirije gahunda y’umuganda, turi mu bambere basobanukiwe inyungu yawo, aho ubu umuhanda udashobora kwangirika ngo dutegereze ko Leta ariyo izaza kuwudukorera.”

Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage
Byari ibyishimo bidasanzwe ku baturage

Akomeza agira ati, “Nk’abantu batuye mu duce dukunze kwibasirwa n’ibiza, dutizanya imbaraga tugasibura imiringoti, gutera ibiti aho bibaye ngombwa tugaca n’amatarasi binyuze mu muganda, cyane ko n’ak’imuhana kaza imvura ihise. Ni ibanga twe nk’abaturage turusha abandi, ritwinjiza mu bisubizo by’ibibazo by’ingutu bitubangamiye."

Uku kuza ku isonga k’Umurenge wa Gashenyi mu bikorwa by’Umuganda byashingiwe ku bikorwa byo kubungabunga Igishanga cya Taba, giherereye mu Kagari ka Taba, kikaba kiri ku buso bwa hegitari 65.

Cyari cyarazengerejwe n’ibiza by’amazi y’imvura, yajyaga aturuka mu misozi igikikije akuzuramo, imyaka y’abaturage yose ikangirika. Mu guhangana n’izo ngaruka, bo ubwabo bakaba barishyiriyeho umuganda ubahuza buri cyumweru ndetse n’uwo bakora buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi, bafatanya gusibura imigende amazi anyuramo, bayayobora mu buryo atangiza imyaka igihinzemo.

Guhuriza hamwe amaboko bitabira umuganda bikomeje gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo
Guhuriza hamwe amaboko bitabira umuganda bikomeje gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo

Habanabakize Gervais agira ati, “Ubu cyongeye gusubirana, imyaka yose duhinze imvura ntikiyihutaza. Tureza tugasarura tukihaza mu miryango tukanasagurira amasoko. Kuba iki gikorwa kiduhesheje ishema ryo guhiga abandi mu gihugu, tukabihererwa iki gikombe hamwe na sheki ya miliyoni ebyiri, bitwongereye izindi mbaraga zo kuzakora n’ibyisumbuyeho."

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024, wabereye n’ubundi muri icyo gishanga, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho y’abaturage Kayisire Marie Solange, wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru hamwe n’izindi nzego zirimo n’izishinzwe umutekano, yabwiye abaturage ko ibyo u Rwanda rwagezeho bitari gushoboka iyo hatabaho imbaraga z’Umuganda.

Madame Kayisire ashyikiriza ubuyobozi igikombe kigenewe Umurenge wa Gashenyi nyuma yo kwitwara neza mu bikorwa by'Umuganda
Madame Kayisire ashyikiriza ubuyobozi igikombe kigenewe Umurenge wa Gashenyi nyuma yo kwitwara neza mu bikorwa by’Umuganda

Ati: “Ubushake mufite n’uburyo mwitabira ibikorwa nk’ibi kimwe n’ibindi by’umuganda bibera hirya no hino, tubasaba gukomeza kubigira umuco, muhamya intego y’uko amaboko yanyu arizo mbaraga z’igihugu. Ibi ariko binajyana no kwitabira izindi gahunda za Leta zirimo nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kuko hatabayeho gusigasira ubuzima n’ibyo bikorwa nk’ibi ntibyashoboka."

Mu bindi Kayisire yagarutseho birimo no gusaba abaturage kwitabira gufata Indangamu ku bagejeje igihe kugira ngo babashe kujya bahabwa serivisi bakenera. Nanone kandi yagaragaje inyungu iri mu gukora cyane abantu bakivana mu bukene, kwimakaza umuco w’isuku, no gukomeza kunoza imyiteguro y’amatora bagenzura ko bujuje ibisabwa .

Igihembo bahawe ngo kibongereye ikibatsi mu bikorwa bibahuza by'umuganda
Igihembo bahawe ngo kibongereye ikibatsi mu bikorwa bibahuza by’umuganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka