Gakenke: Umuntu umwe aguye mu mpanuka, 8 barakomereka

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina umudugu wa Ruhore, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Toyota RAV4 yagonganye na Coaster itwara abagenzi, umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi 8 barakomereka.

Umuntu umwe yitabye Imana muri iyi mpanuka
Umuntu umwe yitabye Imana muri iyi mpanuka

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Ndayisenga Alex, yatangarije KigaliToday ko iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya 16h 09, aho imodoka ya Toyota RAV4 ifite Purake RAC618G yari itwawe na Nkurunziza Jean Damascène wavaga i Gakenke yerekeza i Kigali, yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster, ifite Purake RAB 651L ayisanze mu mukono wayo.

Ati “Uwitabye Imana ni Nkurunziza Jean Damascène wari utwaye imodoka ya RAV4, hakomereka abandi 3 bari kumwe na we, hakomereka n’umushoferi wari utwaye Coaster hamwe n’abagenzi 4.

SP Ndayisenga akomeza avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uwari utwaye imodoka ya RAV4 kuko atabashije kuringaniza umuvuduko w’imodoka, akase ikorosi riramunanira agonga imodoka yari itwaye abagenzi.

Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Nemba hamwe n’abakomeretse.

SP Irere yatanze ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse bakabanza kugenzura niba ibinyabiziga batwaye nta kibazo bifite kugira ngo bidateza impanuka.

Avuga ko Polisi izakomeza gukora ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, kugira ngo abantu bamenye ko kugenda mu muhanda bisaba ubwitonzi, kandi ko bisaba kuba uzi gutwara ikinyabiziga neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Iyi mpanuka nari nyirimo ndi muri kwasiteri nshimishijwe niko uwo muvugizi wa police yavuze neza uko impanuka yagenze bifasha abakomerekeyemo ndetse nababuze ababo gusa njye icyo nifuza kuzasobanuza niba imodoka igonze indi abakomerekeye muyagonzwe bari bakwiriye kuvuzwa no kwitabwaho na insurances company ziuagonze aho kunjyanwa kwa muganga kd ntabushobozi wagerayo ngo ntibakuvura kuko ntamafaranga ufite kd njye nimvise nabyo aruguhohoterwa kuko impanuka ntabwo iba twiteguye njye byamabyeho Murakoze

KIRASANA Iman yanditse ku itariki ya: 22-02-2023  →  Musubize

yoooo! nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

Twihanganishije ababuriye uwabomuriyo mpanuka imana imuruhukirize mumahoro

Hakizimana Bruno yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wanyakwigendera Imana ifashe abasigaye

DUNIYARINI nathan yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Nihanganishije umuryango w’uwo muntu waguye muri iyo mpanuka.

Gahamanyi Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Nihanganishije umuryango w’uwo muntu waguye muri iyo mpanuka. Imana imwakire mu bayo

Gahamanyi Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Imana imugirire impuhwe imuhe kuruhukira mu mahoro

Marie yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka