Gakenke: Umudugudu w’Icyitegererezo watangiye kubakwa uzatuzwamo imiryango yari mu manegeka

Umudugudu w’Icyitegererezo uzwi nka Kagano IDP Model Village uri kubakwa mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, uzatuzwamo imiryango iri hagati ya 300 na 400 harimo iyari ituye mu manegeka, iyangirijwe ibyayo n’ibiza n’indi bigaragara ko ikeneye ubufasha byihuse. Byitezwe ko niwuzura bamwe mu babarizwa muri ibyo byiciro bazaba basezereye gutura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu Mudugudu urimo kubakwa ku buso bwa Hegitari 10 uzatuzwamo imiryango isaga 300 yiganjemo iyabaga mu manegeka
Uyu Mudugudu urimo kubakwa ku buso bwa Hegitari 10 uzatuzwamo imiryango isaga 300 yiganjemo iyabaga mu manegeka

Uyu mudugudu urimo kubakwa mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Mwiyando uzaba ugizwe n’inzu zubatswe mu buryo bw’inzu imwe ituwemo n’imiryango ibiri (two in one) aho zimwe zizaba zigizwe n’ibyumba bibiri n’uruganiriro, hakaba n’izindi zizaba zigizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro; iyo mirimo ikazakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke w’agateganyo, Niyonsenga Aimé François, asobanura ko kuba aka Karere kagizwe n’imisozi miremire, biri mu mpamvu zikunze gutuma kibasirwa n’ibiza bikagashegesha ari na yo mpamvu yo gushyira imbaraga mu kubaka uyu mudugudu.

Yagize ati: “Ubu tubarura ingo 91,987 Akarere ka Gakenke gafite kandi muri zo 2.146 zingana na 2,3% ziri mu manegeka. Ni mu gihe ingo 28.948 zingana na 31.46% zo zituye mu buryo zitatanye naho 57.415(62.41%) zo zikaba zibarizwa ahagenewe imiturire”.

Ubu rero kuba uyu Mudugudu wa Kagano urimo kubakwa ukaba uje wiyongera ku yindi midugudu ibiri dusanganywe. Tukabibonamo inyunganizi ikomeye mu kugabanya umubare w’abo bigaragara ko badatuye heza”.

Kubaka uyu Mudugudu nyirizina byabanjirijwe n’inzu 10 zahubatswe mu rwego rw’igerageza ngenderwaho kandi ubu zamaze no gutuzwamo imiryango.

Imiryango yo mu gice cyegereye aho urimo kubakwa yo mu Mirenge ya Muzo, Mataba, Gakenke hamwe na Janja iri mu yizahatuzwa.

Mbitezimana David wo mu Murenge wa Muzo ati: “Ni umudugudu dutezeho amakiriro yo gutuma dusezerera ubuzima bw’amanegeka twari tumazemo igihe, aho ibihe by’imvura byageraga tukabaho imitima isa n’ihagaze ku bwo gutinya imvura ikunze kugwa ari nyinshi yewe irimo n’umuyaga igatwara imyaka, amatungo n’ibindi bikorwa byacu twe tugasigarira aho, nibawutwubakire rwose iyo mirimo irangire turawubabaye”.

Kubaka uyu mudugudu bizakorwa mu byiciro, aho iki cyiciro cyahereweho kigomba gutwara Miliyari zisaga eshatu na Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bwa LDCF III binyujijwe mu Kigo REMA .

Ni umudugudu uzaba uri ku buso bwa Hegitari 10, ukaba uje wiyongera ku yindi Midugudu ibiri y’Icyitegererezo n’ubundi yo muri aka Karere harimo uwa Nyundo uherereye mu Murenge wa Mugunga utuwemo n’imiryango 40 hamwe n’Umudugudu w’icyitegererezo wa Mwanza uherereye mu Murenge wa Mataba wo ukaba utujwemo imiryango 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka