Gakenke: Ntibumva impamvu hari abishyuwe ingurane abandi bagasigara

Bamwe mu baturiye aharimo gukorwa umuhanda uzashyirwamo kaburimbo, Buranga-Base mu Karere ka Gakenke bafite imitungo iri kwangizwa n’ikorwa ryawo, bari mu gihirahiro kubera ko hari bagenzi babo bishyuwe amafaranga y’ingurane z’iyo mitungo bo bakaba batirishyurwa kugeza ubu.

Hari abafite imitungo yangijwe mu ikorwa ry'uyu muhanda batishyuwe kandi hari abandi bamaze kwishyurwa
Hari abafite imitungo yangijwe mu ikorwa ry’uyu muhanda batishyuwe kandi hari abandi bamaze kwishyurwa

Uwo muhanda uzaba ureshya na Km 42, umaze amezi asaga abiri utangiye gutunganywa. Imitungo ihakikije yabaruwe igiwe n’amazu, imirima yari ihinzemo imyaka n’amashyamba.

Abaturage batifuje ko Kigali Today igaragaza amazina yabo, barimo umugabo utuye mu Kagari ka Gashishi mu Murenge wa Kamubuga, yabaruriwe umutungo we ugizwe n’umurima yahingagamo imyaka, uhabwa igenagaciro rya miliyoni imwe irenga y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ndetse igihembwe cy’ihinga gishize, ntiyawuhinze kuko ubwo wabarurwaga yizezwaga ko yishyurwa bidatinze, akajya kugura undi murima awusimbuza.

Uwo kimwe na bagenzi be bahuje ikibazo ngo bategereje kwishyurwa amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo, amezi agiye kurenga atanu batayabona mu gihe hari abandi bayabonye.

Yagize ati “Imitungo yose izangizwa n’ikorwa ry’uyu muhanda bakiyibarura batwizezaga kubona ingurane yihuse. Nyuma yaho nibwo twumvise ko hari bagenzi bacu bishyuwe twe ntibatwishyura, dutegereza ko amafaranga atugeraho turaheba. Ni ikibazo kituremereye dore ko n’iyo mitungo yabaruwe tutongeye kuyikandagiramo ngo tugire icyo tuyikoreramo kibyara inyungu mu gihe abishyuwe bo ubu barimo kwiteza imbere naho twe turi kudindira”.

Mu baturage batarahabwa ingurane z’ibyabo barimo n’abagejeje iki kibazo ku Karere, babwirwa ko baba bategereje kigakemuka.

Uyu ati “Ikibazo cyacu twakigejeje ku Murenge no ku Karere ntidusibayo bakatubwira ko dutegereza, ntituzi mu by’ukuri icyabateye kutatwishyurira rimwe n’abandi. Bahora baturerega batwizeza ko bikemuka, amaso yaheze mu kirere. Dusaba Ubuyobozi ko budutabara, kuko nta kindi dusigaranye cyaturengera uretse kuba duhanze amaso ingurane z’ibyacu bazaduha, tukajya gushaka ahandi”.

Undi muturage wo mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Kamubuga, afite amashyamba abiri n’ibiti bya avoka bitandatu byari ku nkengero z’aho umuhanda ugomba kunyuzwa, na we ari mu bantu batarishyurwa babara igihombo.

Yagize ati “Ibyo biti birimo n’ibyo nasaruragaho avoka zimwe nkagurisha izindi abana bakazirya, byose barabitemye. Bagenzi banjye bo bari batuye ahagomba kunyura umuhanda inzu bazivuyemo igitaraganya bajya gusembera mu bukode kuko bizezwaga guhita bishyurwa. Duhora twumva Leta ivuga ko ahagiye gushyirwa ibikorwa remezo nk’ibi abaturage bagomba kubanza kwishyurwa ariko twe tubona byarirengagijwe”.

Yungamo ati “Turifuza ko nk’uko n’abandi babishyuye mbere, natwe batwishyura amafaranga tuyaguremo amatungo cyangwa tuyifashishe mu kugura indi mirima cyangwa amazu tureke gukomeza gusigara inyuma gutya”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, avuga ko abatarabona amafarara y’ingurane z’ibyo babariwe, byatewe n’uko amasambu yabo ari mu makimbirane cyangwa imanza zitarakemuka.

Ikindi ni uko ubwo hakorwaga ibarura ry’iyo mitungo hari ababariwe, ariko badafite ibyangombwa birimo n’ibyubutaka bagiye babyuzuza nyuma, ibyo akarere ngo kakaba karimo kubikusanya kugira ngo bikemuke.

Ati “Icyo twakwizeza abatarabona amafaranga cyane cyane baratanze ibyangombwa byuzuye, ni uko turi gukora ibishoboka byose ngo bishyurwe. Tubasaba kuba bihanganye kuko ibyangombwa ku batari bakabitanze tukibikusanya, kandi urumva ntitwakwishyura umuturage umwe cyangwa babiri gusa. Wenda nka nyuma y’ukwezi kumwe tuzareba niba ibyo tuzaba tumaze gukusanya bizaba byagwiriye, noneho tubishyure”.

Ikindi cyiciro cy’abazabarirwa bakishyurwa imitungo yabo, ni abo bizagaragara ko nk’amazu yasigaye mu manegeka cyangwa yangijwe n’imashini zikora umuhanda mu gihe ziwutsindagira agasaduka.

Uyu muhanda wa kaburimbo Buranga-Base, uzatwara miliyari zirindwi (7) na miliyoni zisaga 900 ukazanyura mu Mirenge itatu y’Akarere ka Gakenke ariyo Kamubuga, Nemba na Gashenyi, ukazashamikiraho akandi gashami k’umuhanda w’ibitaka ka Kivuruga-Mbatabata.

Kigali today ntiyabashije kumenya umubare w’abaturage bazahabwa ingurane bose n’amafaranga azashorwa muri iki gikorwa, kuko ubwo umunyamakuru yavuganaga na Nzamwita Déogratias, Umuyobozi w’ako karere yamubwiye ko bitamworoheye guhita ayibona, kuko hari akandi kazi yarimo akorera ahatari mu biro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabasaba ubuvugizi hari umuhanda gakenke-mucaca-buranga uwomuhanda batangiye kuwukora mumwaka 2019 ariko bageze hagati barawucumbika kugeza magingwaya twe nkabaturage twegereye uwomuhanda ntitukibona ahotunyura kuberako baraje barawutengagura zaruhurura zamaze udusambu twacu kubera uwo muhanda barangije barigendera byumwihariko ibyobibazo biri mumidugudu 2 RUKOJI ,MUGANWA , yo mukagari ka buranga umurenge NEMBA murakoze.

Nanone ni mbonigaba gideon yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka