Gakenke: Noheri ni wo munsi ubarutira indi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke basanga Noheri ari wo munsi w’ibyishyimo kurusha indi minsi yose.

Uretse kuba ubibutsa ivuka rya Yezu cyangwa Yesu ngo imiryango iboneraho umwanya wo gusabana, bakarya bakananywa; bitandukanye n’uko babaho mu yindi.

Ku munsi ubanziriza Noheri usanga amasoko yuzuye abantu bahahira umunsi mukuru.
Ku munsi ubanziriza Noheri usanga amasoko yuzuye abantu bahahira umunsi mukuru.

Zimwe mu mpamvu batanga, bavuga koa Noheri bayifata nk’umunsi udasanzwe wo kwishimira ko barangije umwaka kandi bagiye gutangira undi.

Munyembabazi Damien wo mu Murenge wa Kamubuga, avuga ko kuri Noheri iwabo usanga bishyimye cyane bitandukanye n’indi minsi mikuru.

Ati “Turarya tukishyima, tukarya n’ibitari bisanzwe! Ni ukuvuga wenda hari ubwo umuntu aba asanzwe adakunze kubona akantu kagendanye n’akanyama bikaba ngombwa ko agira ati ‘ubwo ndangije umwaka reka nkihembe nkinezeze mu mubiri’”.

Barakagendana Fidele wo mu Murenge wa Muzo, we avuga ko kuri Noheri baba bagomba kwishima kuko baba barangije umwaka kandi bagiye no gutangira undi.

Ati “Iyo urangije umwaka nta burwayi ugizemo ukabona umunsi mukuru wa Noheri urageze urishima. Ufite uko wisana ufite ku dufaranga, ugashaka nk’agashera ukannywa, waba ufite amafaranga ukagura akanyama waba ufite urubyaro mu rugo bakifurahisha”.

Gusa ariko, nubwo buri muryango uba wahigiye ko ugomba kwishimisha hari abasanga muri iyi minsi mikuru abenshi bibagirwa kwiteganyiriza bagahugira mu kwishimisha, nyuma yayo ugasanga bamwe bari mu ruhuri rw’ibibazo.

Serwego Francois, wo mu Murenge wa Cyabingo, avuga ko abantu batari bakwiye kwishimira iminsi mikuru ngo bahugire mu kunywa no kurya nkaho ejo bitazakenerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka