Gakenke: Ngo kwemerera umugabo ufite abagore benshi guhitamo uwo basezerana ni uguha intebe uburaya n’ubwomanzi
Abantu batandukanye bo mu Karere ka Gakenke bashimangira ko kwemerera umugabo ufite abagore benshi batarasezeranye bwemewe n’amategeko guhitamo umugore ashaka basezerana ari ukwimika uburaya n’ubwomanzi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 21/03/2013, ubwo Abanyagakenke bunguranaga ibitekerezo n’itsinda ry’abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu ku mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango.
Ingingo ya 164 y’uwo mushinga w’itegeko ivuga ko umugabo ufite abagore benshi batarasezeranye afite uburenganzire bwo gusezerana bwemewe n’amategeko n’umugore umwe ashaka, agatwara ¼ cy’umutungo, ibindi ¾ bigasigarana n’abandi bagore.
Abanyamadini n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Gakenke batanze igitekerezo gishyigikira ko umugore wa mbere (umugore mukuru) ari we wagombwe gusezerana n’umugabo kuko na we aba yaramukunze.

Bavuga kandi ko abagabo benshi bakunda guharara bityo agahararo kakaba atari urukundo. Ngo itegeko riramutse ryemereye umugabo guhitamo umugore ashaka asezerana na we bwemerewe n’amategeko byaba ari uguha intebe uburaya n’ubwomanzi.
Abandi berekana ko itegeko rihatiye umugabo gusezerana n’umugore mukuru kandi yaramuharitse kubera ibibazo ashobora kuba yamubonanye mu mibanire yabo byakurura amakimbirane akaze mu muryango aho kuyakemura.
Ku kijyanye n’inkwano, abatanze ibitekerezo bifuje ko mu itegeko hashyirwamo ko n’umukobwa ufite ubushobozi yakwa umuhungu igiye babyumvikanyeho ngo kuko bibaho ariko bikorwa mu ibanga.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu, Hon. Kayiranga Rwasa Alfred yashimye ibitekerezo batanze, abizeza ko bizahuzwa n’iby’ahandi kugira ngo uwo mushinga w’itegeko uzabyazwemo itegeko rinogeye Abanyarwanda bose.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|