Gakenke: Mujawashema yubakiye abaturage umuyoboro w’amazi wa miliyoni 76Frw

Madamu Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakusanyije Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 76 binyuze mu muryango “Africa Jyambere” yashinze, yiyemeza kuza ku ivuko mu Murenge wa Ruli yubakira abaturage umuyoboro w’amazi ureshya na 9.5 Km.

Mujawashema yagejeje amazi meza ku baturage b'aho akomoka
Mujawashema yagejeje amazi meza ku baturage b’aho akomoka

Ni amafaranga yakusanyije, nyuma y’uko yakoze umushinga wo gufasha abaturage, awugeza aho atuye mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho bamuteye inkunga yiyongera ku bufasha bwe abona izo miliyoni 76.

Ati “Nabonye ko iwacu hari ikibazo cy’amazi, negera Abafaransa mu mujyi wa Lyon mbagezaho umushinga wanjye bambaza niba nanjye hari icyo mfite, mbereka ubushobozi mfite baranyongerera mbona miliyoni 76 nza kugeza amazi ku baturage aho mvuka, ntabwo ari ukuvuga ngo ni umuryango wanjye nje gufasha, oya ni abaturage bose n’ikimenyimenyi ababyeyi banjye bombi ntabo ngira bitabye Imana”.

Ni umuyoboro wuzuye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, aho yavuze ko yagize icyo gitekerezo nyuma yo kubona ko abaturage bibagora kubona amazi yiyemeza kuyabagezaho.

Ati “Njye nk’umuntu uvuka muri aka Karere ka Gakenke, nabonaga ko ikibazo gihari kandi gikomeye cy’abaturage batagira amazi, hanyuma numva ari ngombwa ko nk’Umunyarwandakazi aho ndi hariya mu Bufaransa, nshobora kubona uburyo bwo kuba nafasha aho mvuka, abavandimwe n’abaturanyi bakabona amazi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ni umushinga abaturage bitanze barakora cyane kugira ngo ube ugezweho”.

Abaturage bo mu murenge wa Ruli bishimiye amazi bagejejweho
Abaturage bo mu murenge wa Ruli bishimiye amazi bagejejweho

Mu mpamvu uwo mubyeyi yakomeje kugaragaza, zamuteye kwiha intego yo kugeza amazi ku ivuko, ngo harimo n’ubuzima bukomeye yanyuzemo akiri umwana ubwo ku ishuri babatumaga amazi yo gukora isuku akajya ayatwara mu gacuma yagiye kuyavoma mu bishanga akoze urugendo rurerure, ibyo ngo bikadindiza imyigire yabo kuko hari ubwo bakererwaga ishuri bagiye gushaka amazi.

Ati “Kera iyo twajyaga ku ishuri badutumye amazi, wabanzaga kujya kuvoma ukabona kujya ku ishuri utwaye amazi mu gacuma, iyo wabaga utayazanye baragukubitaga nyine, kuko yari amazi yo gusukura ishuri cyane cyane, nayo kunywa waba utayazanye bakagukubita”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu natekereje iki gikorwa kuko aho kugira ngo umwana ajye gushaka amazi, agaruke ajye ku ishuri bibe ngombwa ko akubitwa kandi anakererwa, nasanze bisubiza uburere n’uburezi inyuma mpitamo gutekereza ko nabashyikiriza amazi, igihe amazi yabaga ataragera mu kigega numvaga mpangayitse meze nk’umuntu utwite utegereje kubyara kugira ngo uruhinja rurire, aho nari mu Bufaranza banyoherereje video ko amazi yageze mu kigega numva ndaruhutse cyane”.

Depite Murebwayire Christine n'ubuyobozi bunyuranye mu Karere ka Gakenke bashyikiriza abaturage amazi
Depite Murebwayire Christine n’ubuyobozi bunyuranye mu Karere ka Gakenke bashyikiriza abaturage amazi

Abaturage bishimiye ayo mazi cyane, aho ndetse mu kubaka iyo miyoboro nabo babigizemo uruhare runini, bavuga ko batazongera kuvunika nkuko Mukanzuzi Cansilde yabitangarije Kigali Today, avuga ko abana bagiye kurushaho kwiga neza.

Yagize ati “Abaturage turishimye, ibirometero twakoreshaga ni byinshi rimwe tugasanga amazi yarazibye tukavoma ibiziba byo mu birombe bacukuye tukababara ariko uyu munsi twabonekewe, twijeje uyu mugira neza ko tuzayafata neza kandi n’abana bararushaho kwiga neza kuko mubyabavunaga harimo no kujya gushakisha amazi”.

Kankundiye Madalina ati “Kuva ino ujya kuvoma byari ikibazo aho abana bajyaga bakererwa ishuri bamwe ntibajyeyo, twatekerezaga ukuntu umwana yakerewe ishuri kubera kuvona bikakuyobera imvune zo zari nyinshi, ibaze guheka umwana n’ijerekani ku mutwe ukazamuka umusozi amasaha abiri, byari imvune”.

Ati “Ubu turishimye ntiwareba, uyu mukobwa aduteye ishema kandi na mbere hose yagiraga umuhate mu kwiga, ntabwo twari tuzi aho aba ntitwari tumuherutse. Yumenye ko aba mu Bufaransa uyu munsi, aradutabaye ni umwana umuntu wese yakwifuza kubyara”.

Abayobozi banyuranye basabye abaturage gufata neza ayo mazi kandi bakangurirwa gufasha abana kwiga badakererwa ishuri
Abayobozi banyuranye basabye abaturage gufata neza ayo mazi kandi bakangurirwa gufasha abana kwiga badakererwa ishuri

Ijerekani y’amazi ivuye ku mafaranga 200 ijya ku munani

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli, buvuga ko abaturage baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya gushaka amazi, aho ijerekeni y’amazi ivuye ku mafaranga 200 ubu ikaba igiye kugura amafaranga umunani, nk’uko Nizeyimana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli yabitangarije Kigali Today.

Avuga ko muri icyo gikorwa n’abaturage bakigizemo uruhare runini nk’uko bari banyotewe kubona ayo mazi.

Ati “Ibijyanye n’isuku n’isukura birorohejwe, ikibazo cyo kurwanya Covid-19 na cyo gikenera amazi menshi none tuyabonye hafi, hari n’abatashoboraga kugura ijerekani ku mafaranga 200 yari igezeho, none igeze ku mafaranga umunani, abaturage bagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa nk’uko bari bayanyotewe bacukura umuyoboro wanyujijwemo ayo mazi”.

Ni igikorwa cyishimiwe na Depite Murebwayire Christine, witabiriye uwo muhango wo gufungura ku mugaragaro ayo mazi wabereye mu murenge wa Ruli kuri uyu wa gatanu tariki 04 Kamena 2021, ndetse ayo mazi yishimirwa cyane n’ubuyobozi bw’akarere bwari burangajwe imbere na Nzamwita Deogratias Umuyobozi w’akarere ka Gakenke.

Depite Murebwayire ati “Madamu Mujawashema turagushimiye nawe uzadushimire Abafaransa ubabwire uti imvura ingwa ni isubira, igikorwa mwakoze kirahambaye kandi turagushimira ko wageze mu Bufaransa ugatekereza n’iwanyu, bagukubitiye gukererwa kubera kujya kuvoma amazi none uje kugikemura, kugira ngo abana bahavuka batazagira ikibazo nk’icyo wagize. Babyeyi ndabasabye mushyire abana mu ishuri ibintu byose birangizwa n’ishuri, kandi umugani mu Kinyarwanda murawuzi ugira uti Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura”.

Ni umuyoboro watwaye miliyoni 76
Ni umuyoboro watwaye miliyoni 76

Ni umuyoboro ugiye gukemura ikibazo cy’amazi mu ngo 900 mu Kagari ka Rwesero, Ruli na Jango mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, ubushobozi nibukomeza kuboneka uwo mushinga ukazakomereza no mu yindi mirenge ifite ikibazo cy’amazi, irimo Cyabingo na Rusasa”.

Depite Murebwayire yashimiye Madamu Mujawashema Candide n'Abafaransa bagize uruhare muri icyo gikorwa
Depite Murebwayire yashimiye Madamu Mujawashema Candide n’Abafaransa bagize uruhare muri icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

coucou,Que le bon Dieu te benisse tante Candy,dis mci aux lyonnais

uwase celine yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Uwo mudamu Candide Imana imuhe Umugisha

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Murakoze cyane muvandimwe. Ngo amazi arashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Imana Ibahe Umugisha pe. Mwarakoze.

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Uwo mudamu Candide Imana imuhe Umugisha

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka