Gakenke: Minisitiri w’umutekano yasabye abakora TIG gukorana imbaraga
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasuye abakora imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, aboneraho kubasaba gukorana umurava imirimo bakora kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo.
Nyuma yo gutambagizwa ahantu zatungwana ibibanza ku musozi wa Musave, Akagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harelimana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwita ku miturire y’aho hantu hagaturwa ku buryo bujyanye n’umujyi.

Minisitiri w’Umutekano yakanguriye abatigisite gukora ibihano byabo neza bakirinda gusubira gukora ibyaha kuko itegeko ridateganya imirimo ifitiye akamaro (TIG) iyo habaye isubiracyaha ku wakoze imirimo ifitiye igihugu akamaro mbere.
Umwe mu bakora TIG ukomoka mu Karere ka Burera, yemeza ko TIG ntaho ihuriye na gereza, agasanga ari nziza kuko nyuma yo gukora, aratembera ndetse akanasura abantu ashaka bose.
Paul Rwarakabije, ukuriye Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) yavuze ko gahunda yo gutunganya umujyi wa Gakenke igamije gutanga urugero rwiza rw’uko imiturire ikwiye kumera, akarere kagakomerezaho.

Abatigiste 200 bazaca imihanda ku musozi wa Musave ingana na kilometero bitanu mu gihe cy’amezi atatu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
basa nkabatarya we