Gakenke: Minisitiri w’Intebe azifatanya n’Abanyabusengo mu muganda rusange

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, azifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke mu muganda rusange ngarukakwezi uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki 26/01/2013 .

Uwo muganda uzibanda ku gucukura imirwanyasuri ku musozi uri mu Mudugudu wa Gashirwe, Akagali ka Ruhanga mu Murenge wa Busengo.
Nyuma y’umuganda, biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe azaganira n’abaturage.

Mu bibazo abaturage bashobora kuzamugezaho harimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi batagira mu murenge wabo n’isoko ry’umusaruro w’ibigori ugaragara ko uzaba mwinshi ugereranyije n’ibihe byatambutse.

Umurenge wa Busengo ni umwe mu mirenge iza ku isonga mu guhuza ubutaka ku gihingwa cy’ibigori aho imusozi no mu bibaya hahinzemo ibigori ku bwinshi kandi bimeze neza, binatanga icyizere cy’umusaruro ushimishije.

Kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma abaturage bo mu Murenge wa Busengo bibagora kubona insyo zisya ibigori byabo ngo babone akawunga n’ifu y’igikoma ku buryo byoroshye.

Abaturage bashobora no kuzageza kuri Minisitiri w’Intebe ikibazo cya bisi (bus) y’icyahoze ari ONATRACOM yakoraga ingendo za Kigali-Gicuba na Janja itagikorera muri uwo muhanda, kubona imodoka zizwi nka “Twegerane” bikaba imbonekarimwe ari na ko zinahenda ugereranyije na bisi.

Ingendo za Minisitiri w’Intebe zamariye iki Abanyagakenke?

Mu mwaka wa 2012, Minisitiri w’Intebe yasuye Akarere ka Gakenke inshuro eshatu. Hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kanama yasuye ingomero z’amashanyarazi za Janja na Musarara bituma imirimo y’ubwatsi yihuta.

Abaturage bo mu Mirenge ya Janja na Mugunga ubu baracana umuriro w’amashanyarazi uva ku rugomero rwa Janja rwari rumaze imyaka irenga ine rutangiye kubakwa ariko imirimo igenda buhoro cyane.

Habumuremyi asura urugomero rw'amashanyarazi rwa Janja.
Habumuremyi asura urugomero rw’amashanyarazi rwa Janja.

Uretse no kuva mu icuraburindi, abaturage bo mu Gasentere ka Janja baboneyeho kuwubyaza umusaruro bahanga imirimo mishya irimo soudure, kogosha, gutunganya imisatsi n’ibindi.

Urugomero rwa Musarara rugomba gucanira imirenge ya Rusasa, Cyabingo n’igice cya Kivuruga na rwo ruratanga icyizere cyo gutanga umuriro mu gihe gito kiri imbere.

Minisitiri w’Intebe yanasuye Akarere ka Gakenke hasozwa ukwezi kwahariwe umugore tariki 05/04/2012. Urwo rugendo rwasigiye isura nshya Umujyi wa Gakenke hakorwa ubusitani buteyemo ibiti byiza, umuhanda ugana ku Bitaro Bikuru bya Nemba ndetse n’amazu y’ubucuruzi aravugurwa.

Nshimiyimana Leonard

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka