Gakenke: Menya ibizibandwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yiyongereyeho 7%
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke iheruka guterana ku wa Kane tariki 29 Kamena 2023, yameje ingengo y’imari aka Karere kazifashisha mu mwaka wa 2023-2024, y’Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 34, azakoreshwa mu bikorwa biteza imbere ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.
- Ingengo y’imari Akarere ka Gakenke kazakoresha muri uyu mwaka yiyongereyeho 7%
Ingengo y’imari nshya y’Akarere ka Gakenke, ingana na Miliyari 34,344,392,826 z’Amafaranga y’u Rwanda, bigaragara ko yiyongereyeho Miliyari zisaga ebyiri, bingana na 7% kuko mu mwaka wari wabanje wa 2022-2023, yari Miliyari 32,051,298,604Frw.
Uku kwiyongera, biri mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ibikorwa biganisha mu cyerekezo NST1, nk’uko Nizeyimana JMV, Umuyobozo w’aka Karere yabibwiye Kigali Today.
Yagize ati “Tuzashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kongera ubuso buhingwaho, gufasha abahinzi muri gahunda ya Nkunganire mu by’amafumbire n’imbuto, ari nako bafashwa kubona imashini zuhira imyaka mu gihe cy’izuba. Tuzita kandi no ku kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa, twizeza abaturage ko ari ibizarushaho kugira impinduka nziza bibazanira mu mibereho yabo”.
Mu bikorwa bizashorwamo amafaranga menshi harimo gutangira imirimo yo kubaka umudugudu wa Kagano witezweho kuzuzura utwaye Miliyari 8Frw, gukora icyiciro cya mbere cy’umuhanda wa kaburimbo Gakenke-Nemba ureshya na Kilometero 1,3 uzatwara Miliyoni zisaga 300, kubaka imiyoboro y’amazi harimo uwa Coko-Ruli ureshya na Km 66 uzatwara Miliyoni zisaga 246, kwagura umuyoboro w’amazi Rwagihanga-Kabaya-Buheta mu Murenge wa Gakenke uzarangira ushowemo asaga Miliyoni 300.
- Mugwiza ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Nkuranga Joseph, ingengo y’imari nyuma yo kuyemeza
Ibikorwa by’abikorera n’imirimo ku rubyiruko, ubwikorezi, ubuzima, uburezi umuco, siporo n’ibikorwa biha abaturage imirimo bahemberwa, cyane cyane batishoboye nabyo bizarushaho gushyirwamo imbaraga.
Mu kurushaho kubungabunga ibidukikije, Akarere ka Gakenke gateganya gushora Miliyoni 378Frw mu gutera amashyamba ku buso bwa Ha 365, ahazwi nko muri Vunga ku gice cyagereye umugezi wa Nyabarongo, na Miliyoni 400 zizashorwa mu gutunganya amatarasi ku buso bwa Ha 200.
Urwego rw’imibereho myiza y’abaturage rwihariye 74% by’ingengo y’imari yose y’aka Karere, urwego rw’imiyoborere rukagira 14%, mu gihe urw’ubukungu ari 12% by’ingengo y’imari.
Mayor Nizeyimana yibutsa abaturage ko ubufatanye bwabo budahari nta cyagerwaho.
Ati “Ibikorwa by’imihigo twiyemeje kugeraho muri uyu mwaka ntitwabyishoboza twenyine badahari. Ingengo y’imari abaturage bayigiramo uruhare rukomeye, kuko nk’ibyo bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, muri uko gukwirakwiza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi cyangwa n’imihanda, byose usanga bagiramo uruhare rukomeye. Ubwo rero hirya yo kubigiramo uruhare nibanabibungabunge, aho babona bitameze neza bajye baduha amakuru kuko ni bo bikorerwa”.
Mu gutora iyi ngengo y’imari hanasuzumwe imishinga itari yakarangiye gushyirwa mu bikorwa, mu ngengo y’imari y’umwaka ubanziriza uyu mushyashya, harimo imiyoboro itatu y’amazi yagombaga kuba yararangije gushyirwaho, ndetse n’ibiro bishya by’Umurenge wa Muhondo. Aho ibyo bikorwa byose biteganyijwe gusozwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye.
Nyuma yo gusuzuma no kwemeza iyi ngengo y’imari, Inama Njyanama iyobowe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Mugwiza Thelesphore, yayishyikirije Nyobozi y’Aka Karere kugira ngo ishyikirizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ngo ayitangeho ibyitegererezo, nyuma ikazahita itangira gushyirwa mu bikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|