Gakenke: Inkuta Ntangabutumwa ni imfashanyigisho ya gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Akarere ka Gakenke gakomeje ubukangurambaga kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, hifashishijwe inkuta Ntangabutumwa zikomeje kubakwa mu mirenge, zizwi ku izina ‛Ibicumbi by’amasibo’.

Meya Nzamwita Déogratias (ibumoso) hamwe na Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Ruli batangiza iyo gahunda
Meya Nzamwita Déogratias (ibumoso) hamwe na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Ruli batangiza iyo gahunda

Ni gahunda ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwemeza ko izafasha abaturage kwibuka ko gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ngombwa mu mibereho yabo ya buri munsi, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Izi nkuta Ntangabutumwa ubundi zitwa Ibicumbi by’amasibo, mbere zashyirwagaho indangagaciro na Kirazira gusa, ariko twasanze ari ngombwa ko twongeraho izindi nkuta zitanga ubutumwa kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda”.

Uwo muyobozi yavuze ko bizafasha abaturage kwibuka gahunda z’igihugu, zirimo gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, ubwo butumwa bwo ku nkuta bugaherekeza ubutumwa abaturage baba bahawe n’abayobozi babo.

Ati “Icyiza cya ziriya nkuta, kubera ko abaturage benshi bamaze kumenya gusoma n’abatarabyize mu mashuri hari abagiye banyura mu masomero, iyo inyuze ahantu nka hariya winjira mu murenge cyangwa se ahandi hantu hari buriya butumwa, uhita ubusoma”.

Arongera ati “Hejuru y’ubutumwa bahabwa n’ubuyobozi, ni nk’uburyo bwo kwibutswa uko bagomba kwitwara n’uko bagomba kugira uruhare muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’uruhare bagomba kugira muri Ndi Umunyarwanda, ni uburyo bwo kubibutsa hejuru y’ubutumwa ubuyobozi buba bwabahaye”.

Habiyakare Charles, umwe mu batuye Akarere ka Gakenke, aremeza ko uburyo bazafata mu mutwe ubutumwa bwanditse kuri izo nkuta bizabafasha cyane, kuruta uko bafata ubutumwa babwiwe mu magambo.

Ati “Ubutumwa bwanditse ku nkuta, nawe urabyumva iyo ubusomye bugusigara mu mutwe kuko uba ubusoma kenshi, ni bwiza kurusha ubwo ubwiriwe mu nama, kuko hari ubwo ubyibagirwa. Ibi rero akarere kadukoreye mu kutwibutsa gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda turabikeneye cyane, bitubanisha neza umuntu akumva ko ari kimwe na mugenzi we”.

Ni gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Ruli, ariko ubuyobozi bukaba bwemeza ko izakomereza no mu yindi mirenge igize Akarere ka Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi gahunda yinkuta ntagabutumwa ku bumwe n’Ubwiyunge ni nziza kuko ibyapa byigisha ku buryo buhoraho kandi burambye ku bariho nabazavuka . Iyi gahunda yinkuta ntagabutumwa ku bumwe n’Ubwiyunge ikaba yaratangiye kugezwa no mu bigo by’amashuri abanza nayisumbuye bihereye muri GS Mbatabata iherereye mu Murenge wa KAMUBUGA, Akagari ka Mbatabata nabandi....ikaba nayo ije kunganira gahunda yubutumwa ku bumwe n’Ubwiyunge yandikwaga ku kibaho imbere mu cyumba cy’ishuri ubutumwa bukamaraho icyumweru. Ibi bikazatuma nugeze mu kigo yitambukira abasha kubutahana .

Karekezi yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka