Gakenke: Imvura ivanze n’urubura yangije imirima y’abaturage
Imisozi itandukanye igize Akarere ka Gakenke yahindutse umweru mu kanya kashize, bitewe n’urubura rwaguye mu mvura idasanzwe yo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024.
Ni imvura yaguye kuva mu ma saa sita igeza saa kumi n’igice, aho Umurenge wibasiwe n’iyo mvura ari uwa Kamubuga n’Akagari ka Gacaca ko mu Murenge wa Nemba, hakaba hategerejwe igikorwa cyo kubarura imyaka yangijwe n’urwo rubura, nk’uko DUNIYA Sa’adi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga abitangarije Kigali Today.
Yagize ati "Ni imvura yaguye mu ma saa tanu ashyira saa sita, igwamo urubura rwinshi cyane rwangiza imwe mu myaka irimo ibishyimbo, ibirayi, intoki n’indi".
Arongera ati "Na n’ubu imvura iracyagwa, turafata umwanya wo gusura iyo mirima yangijwe n’ibyo biza tumenye neza ingano y’imyaka yangiritse, kuko ubu ntabwo twafata uwo mwanya kugira ngo tujyeyo kandi imvura ikigwa, nihita turabikurikirana tumenye ibyangiritse".
Gakenke ni Akarere gakunze kugwamo imvura nyinshi, aho kibasirwa n’ibiza by’imvura bitewe kubera n’amazi amanuka ku misozi miremire igize ako karere ndetse imwe muri iyo misozi iriduka ibikorwaremezo bikangirika.
Inkuru bijyanye:
Gakenke: Abo urubura ruherutse kwangiriza imyaka babayeho bate?
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikomeze abahuye n’icyo cyiza kandi abo baturage bakorerwe ubuvugizi uko bishoboka kose