Gakenke: Imirenge, Utugari n’Imidugudu yaje imbere mu Mihigo yabihembewe
Imirenge, Utugari n’Imidugudu yitwaye neza kurusha indi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022-2023 yo mu Karere ka Gekenke, yabishimiwe inahabwa ibihembo, abahayobora ndetse n’abaturage biyemeza gukomereza mu mujyo wo gukora cyane barangwa n’ubufatanye.
- Abayobora Imirenge, Utugari n’Imidugudu yahize indi mu Karere ka Gakenke bahawe ibihembo
Imirenge itatu yahize indi yose yo mu Karere ka Gakenke, ibimburirwa n’uwa Minazi, wakurikiwe n’uwa Kivuruga ndetse n’uwa Cyabingo waje ku mwanya wa gatatu.
Ni mu gihe Akagari ka Rwinkuba (muri Muhondo) ariko kitwaye neza kurusha utundi, gakurikirwa n’aka Buheta (Gakenke) ndetse n’aka Birambo (Busengo) kaje ku mwanya wa gatatu.
Mu Midugudu yitwaye neza harimo uwa Kabaren(mu Murenge wa Ruli) wakurikiwe n’uwa Rwamabega(Rushashi) hakurikiraho Umudugudu wa Kiruhura(Nemba).
Ibyo bihembo, bigizwe n’igikombe giherekejwe n’Amafaranga ibihumbi 100, byahawe buri rwego rwitwaye neza mu kwesa imihigo.
Imwe mu mihigo yeshejwe ni nk’urebana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gahunda yo guhuza ubutaka hongerwa umusaruro w’ubuhinzi, kwitabira Ejo Heza n’indi inyuranye yubakiye kuri gahunda zigamije kuzamura byihuse iterambere ry’abaturage.
Ndacyayisenga Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Minazi akomoza ku kuntu babyitwayemo ngo babashe kwesa imihigo yabahesheje iki gihembo.
Ati “Ubundi abantu bakorana uhereye ku rwego rw’Umurenge kumanura hasi mu Isibo, iyo bicaye hamwe bagasangira amakuru y’ibyo bahize gushyira mu bikorwa, bakajya inama zifasha kumva ko buri wese afite uruhare mu gukora ibishoboka uruhare rwe rufatika, rukagaragarira mu gufatanyiriza hamwe no gukorera ku gihe”.
- Ndacyayisenga Patrick, Gitifu wa Minazi ashyikirizwa igihembo
Ati “Ikindi cy’ingenzi harimo no kwisuzuma kenshi mu nshingano z’umuntu ku giti cye n’izo ahuriyeho n’abandi, hakabaho kumenya ibitameze neza no kwihutira kubinoza. Aho umuntu abona adashoboye akagisha inama cyangwa akiyambaza izindi nzego zishobora kubimufashamo; ibi byose tukabijyana mu murongo wo kuba hafi y’abaturage, tujya inama no gufatanya kubishyira mu bikorwa. Ngibyo bimwe mu by’ingenzi bigenda bidufasha kwesa imihigo tuba twiyemeje gushyira mu bikorwa”.
Ni inshuro ya kabiri uyu Murenge wa Minazi wikurikiranya mu kuza imbere y’indi mirenge igize aka Karere mu kwesa imihigo, kandi ngo urugendo bararukomeje nk’uko Ndacyayisenga akomeza abivuga.
Ati “Kuba umwaka ushize ndetse n’uyunguyu tuje ku mwanya wa mbere, bikomeje kudutera imbaraga zo gukomera ku ntego y’uko uyu mwanya dukomeza kuwusigasira. Twasanze kwita cyane ku gukurikirana ko abaturage n’ubuyobozi bubegereye bagirana ubufatanye buhoraho, duharanira kutadohoka bizakomeza kudufasha kwitwara neza mu mihigo”.
Mu kugenzura uko izi nzego zabashije kwesa imihigo, hagiye hasuzumwa uburyo buri muhigo urwego rwahize ukemura cyangwa utanga igisubizo kirambye cy’ikibazo runaka kibangamiye abaturage, kureba niba intego ku muhigo wahizwe yaragezweho kandi hakagaragazwa raporo y’uburyo washyizwe mu bikorwa, uburyo buri rwego rwagiye rwikorera isuzuma rukiha n’amanota, gahunda yo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero n’ibindi byubakiye mu nkingi y’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage.
- Igikombe giherekejwe n’amafaranga byahawe abesheje imihigo bari biyemeje y’umwaka wa 2022-2023
Mu butumwa yagarutseho mu gikorwa cyo gutanga ibyo bihembo, cyabaye ku wa mbere tariki 10 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV yashimangiye ihame ry’imikoranire n’ubufatanye nk’ishingiro ryo kwesa imihigo ku kigero gifatika.
Yasabye abayobozi, abakozi n’abaturage kubigira umuco kandi abo ibipimo bigaragaza ko bakiri hasi mu kwesa imihigo bagaharanira kuza mu myanya y’imbere.
Akarere ka Gakenke gateganya gukoresha ingengo y’imari ya Miliyari zisaga 34Frw ubariyemo n’azifashishwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2023-2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|