Gakenke: Imbuga z’amaduka y’ubucuruzi zifashishwa nka Gare bategeramo imodoka

Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Gakenke basanga muri iki gihe, imbuga z’amazu zitakabaye ari zo zihinduka gare bategeramo imodoka kuko uretse akajagari bitera, binashobora kuba nyirabayazana w’impanuka.

Imodoka ziparika imbere y
Imodoka ziparika imbere y’aya maduka

Bifuza ko Gare bamaze imyaka myinshi bizezwa yubakwa mu maguru mashya, kugira ngo na bo bagire aho gutegera imodoka hajyanye n’igihe.

Ni ikibuga gito cyane kiri imbere y’amaduka, ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali, muri santere ya Gakenke. Ni ho urujya n’uruza rw’imodoka cyangwa abagenzi bahagarara bategerereje imodoka.

Uhagereranyije n’imyubakire ya gare z’ubu abagenzi bategeramo imodoka, aha ho biragoye kuba wabona iby’ibanze bikenerwa umugenzi uhategerereje imodoka akenera nko kwicara, ubwiherero n’ibindi.

Uwitwa Manirakiza Gervais, Kigali Today yahamusanze ategereje imodoka, agira ati “Usanga abagenzi babyigana n’imidoka kubera ubuto bw’aha hantu. Ntaho kwicara wabona, kwa kundi imodoka itinda kuza usanga abantu barambiwe kubera kutabona uko bicara, aho kwiherera na ho ni ikindi kibazo. Tunyotewe no kubona batwubakira gare ijyanye n’igihe”.

Muri iyi santere hakorera ama kompanyi atari munsi y’ane atwara abagenzi bava cyangwa bagana mu mirenge igize aka karere, abajya i Kigali cyangwa bagana i Musanze. Hiyongeraho abatwara moto cyangwa amagare. Abatwara ibi binyabiziga muri rusange ngo na bo badindizwa no kuba nta gare irubakwa muri kano gace.

Umwe muri bo yagize ati “Turi oampanyi zigera muri enye, buri imwe igira ahabugenewe iparika ariko na bwo ubona ari uburyo bwo kwirwanaho. Usanga imodoka zicucitse, urabona ukuntu iyi santere imaze gutera imbere, ni nako abagenzi baba bisukiranya ari benshi ku buryo rwose ikibazo cyo kuba tudafite gare yatuma abantu bisanzura kiraduhangayikishije rwose”.

Ikibazo banagisangiye n’abahafite amaduka kuko ngo kubona uko bagurisha biba bigoye.

Bakeneye ko haboneka ahantu hagutse kugira ngo ibinyabiziha byisanzure
Bakeneye ko haboneka ahantu hagutse kugira ngo ibinyabiziha byisanzure

Umwe yagize ati “Urabona ko aya maduka yitegeye umuhanda, ariko izi modoka iyo ziparitse imbere yacu, nta muntu uba ushobora kuza ngo atugurire, kuko ziba zidukingirije abari mu muhanda batabasha kureba mu maduka, mu gihe amahirwe atagusekeye ngo ugurirwe n’abagenzi bari mu modoka nta wundi wabona ko ari iduka ririmo ikintu runaka ngo yibwirize aze akigure; bamwe birangira bafunze imiryango abandi bakihambira kuri ubwo bucuruzi kuko nta kundi babigenza”.

Aba baturage basaba ko kubaka gare ya Gakenke byihutishwa kuko ari umushinga udashobora guhomba. Aha barabishingira ku bwinshi bw’abakorera ingendo muri kano gace, amasoko aharema, amaduka n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yizeza abaturage ko muri Mutarama 2021 gare ya Gakenke izaba yatangiye kubakwa.

Yagize ati “Twumvikanye na Jali Holdings ko izatwubakira gare ya Gakenke ndetse n’ikibanza kirahari, hari igice twabahaye nk’akarere na bo bigurira ahandi; gusa batubwiye ko batakubakira za gare rimwe. Bari babanje gare ya Musanze, bakurikizaho iya Gicumbi, noneho hakabona gukurikiraho iya Gakenke. Ubwo rero uhereye umwaka utaha mu kwa mbere 2021 ni bwo bazatwubakira gare; ni ahantu mu kibanza kinini cyegereye hariya gare dukoresha ubu iri n’ubundi”.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka