Gakenke: Ikawa y’abagore ikomeje kurusha igiciro iy’abagabo ku isoko mpuzamahanga

Abagore bahinga kawa bo mu Mirenge ya Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, barashimwa na benshi uburyo bakomeje kwita kuri kawa yabo ikarushaho kugira uburyohe, ndetse ikaba ikomeje gushakishwa ku masoko mpuzamahanga.

Ikawa yasaruwe ikanatunganywa n'abagore ikomeje ikomeje kuzamura igiciro
Ikawa yasaruwe ikanatunganywa n’abagore ikomeje ikomeje kuzamura igiciro

Ni abagore bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Rambagirakawa’, aho ku masoko mpuzamahanga byagaragaye ko kawa yabo igira uburyohe budasanzwe kugeza n’ubwo izamurirwa igiciro aho cyikubye inshuro zisaga eshatu kuri kawa isanzwe.

Nubwo bafite itsinda ryihariye, bose bahuriye muri Koperative Dukundekawa igizwe n’abanyamuryango basaga 1,100.

Ku isoko ryo mu Budage, byamaze kugaragara ko kawa yasaruwe n’abo bagore itandukanye n’indi kawa isanzwe aho yazamuriwe igiciro ishyirwa ku ma Yero 18 ku kilo (angana hafi n’ibihumbi 20 by’Amafaranga y’u Rwanda), mu gihe kawa isanzwe ikilo kiri ku madorari hagati y’atanu n’arindwi (hafi 7,000Frw) nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Ernest Nshimyimana, Umuyobozi mukuru wa Koperative Dukundekawa.

Ati “Mu bikorwa dukora, dushyize imbere umuhinzi cyane cyane umugore, kuko dufite itsinda ry’Abagore ryitwa Rambagirakawa rifite ikawa y’umugore icururizwa mu Budage ku mafaranga menshi, aho yo ikilo kimwe gishobora kugura ama Yero 18, mu gihe indi kawa idashobora kurenza amadorari hagati y’atanu n’arindwi”.

Abagore bakomeje kugaragaza ubushobozi mu kwita kuri kawa
Abagore bakomeje kugaragaza ubushobozi mu kwita kuri kawa

Uwo muyobozi avuga ko hari iminsi yihariye bakiraho ikawa y’umugore gusa, bakayitunganya ukwayo igakorwa n’umugore bakayigura nk’ikawa y’umugore, aho mu kuyigurisha igenda yongerwaho amafaranga arenga ku ikawa isanzwe.

Uwo muyobozi yagarutse ku ibanga abagore bakoresha kugira ngo iyo kawa igire uburyohe, kurusha isarurwa n’abagabo.

Ati “Impamvu kawa y’abagore igira umwihariko, burya umugore ni umuntu wihangana kandi agakora ikintu cyose agishyizeho umutima. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugore afite ubushobozi bwo guhitamo ibara kurusha umugabo, bityo asarura kawa yeze neza”.

Arongera ati “Ikindi ni uko no mu gusogongera kawa, abagore nibo dukoresha cyane bivuze ko bumva uburyohe kurusha abagabo, bihereye no kuri kwa kundi baturusha guhitamo amabara, iyo aribo bayitoye guhera mu gusarura, ku bitanda, tumaze gukuraho agahu k’inyuma bakayitoranya imaze kuba green coffee, tuba twizeye ko ubwiza dukeneye bwabonetse kuko tuyitaho kurusha izindi zose”.

Nyiransabimana Florence wahawe igihembo cy’umugore wahize abandi mu kugemura kawa nyinshi muri Koperative uyu mwaka, yishimiye uburyo yahawe ubwasisi bw’amafaranga akabakaba ibihumbi 100.

Abagore bavuye kwisoromera ikawa
Abagore bavuye kwisoromera ikawa

Avuga ko muri kawa yagemuye hagiye hiyongeraho amafaranga 25 ku kiro, kuri kawa yasaruwe n’abagabo.

Ati “Ibi byose mbikesha itsinda ry’abagore twashinze ryitwa Rambagirakawa, aho kuri kawa yacu barenzaho amafaranga 25 ku kiro kubera uburyo ifite isuku. Turashimira Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere umugore, kandi natwe ntituzamutenguha”.

Dukamishenayo Immaculée ati “Itsinda ryacu rya Rambagirakawa ryaduteje imbere, turakora imirimo yinjiza amafaranga irimo kuboha ibiseke turadoda imyenda n’ibindi”.

Abo bagore bibumbiye mu itsinda Rambagirakawa, nk’uko babivuga ubu bamaze kwigeza kuri byinshi babikesha kawa, aho ubu batangiye umushinga utunganya imyenda baharanira guteza imbere gahunda y’igihugu ya Made in Rwanda, ubu bakaba bakora n’ibindi bikorwa binyuranye biteza imiryango yabo imbere.

Ni abagore bashimwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, wabasabye gukomeza guteza imbere kawa yabo ndetse bazamurira n’ubushobozi umushinga wabo wo gutunganya imyenda.

Ati “Umugore ni uwo kubahwa, iyo atabaho sinzi uko abagabo baba bameze, ndakeka ko baba bahuma gusa kuvuga byabananiye. Ndabasaba gukomeza gufata neza kawa yanyu kandi muzamurira ubushobozi uyu mushinga wanyu wo kudoza imyambaro, ku buryo nitugaruka kubasura tuzasanga abantu bose bambaye ‘Made in Ruli’ biturutse ku myenda myiza mukora”.

Kawa ya Gakenke imaze gutsinda amarushanwa mpuzamahanga (Cup of Excellency) asaga umunani mu myaka ishize, aho kugeza ubu iri mu ikawa zigurishwa amafaranga menshi ku isi.

Bamaze kwiteza imbere babikesha kawa
Bamaze kwiteza imbere babikesha kawa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka