Gakenke: Ikamyo ya BRALIRWA iraguye babiri bajyanwa mu bitaro

Mu Kagari ka Gahinga Umurenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke, ikamyo ya BRALIRWA yerekezaga i Kigali yaguye mu ikorosi rya Buranga aho yari ipakiye inzoga, umushoferi n’uwo bari kumwe bajyanwa mu bitaro bya Nemba, nyuma yo gukomereka.

Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru bayamenye mu ma saa sita kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, ubwo bari basoje umuganda, ari nabwo yatabaye ahageze asanga iyo kamyo imaze kugwa.

Uretse inzoga zamenaguritse, ngo umushoferi na tandiboyi bakuwe muri iyo modoka, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nemba.

Yagize ati “Twari tukiri mu muganda, batubwiye ko ayo makuru tuhageze dusanga inzego z’umutekano zatabaye, yaba umushoferi yaba na tandiboyi sinahabasanze, nahageze bamaze kubageza mu bitaro i Nemba, bambwiye ko komeretse ariko bitari cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko kubera ko inzego z’umutekano zahise zihagera, ngo byatumye abantu badasahura inzoga nk’uko byagiye bigaragara mu mpanuka zagiye zibera muri ako gace.

Ati “Abantu ntabwo basahuye inzego z’umutekano zabatesheje, ariko ntihabuze abanyoye da!,n’ubwo Atari benshi, ubu ubuyobozi bw’umurenge na Polisi turahari ntakiri bwibwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka