Gakenke: Ibyumba bishya by’amashuri byakemuye ikibazo cy’ubucucike

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buremeza ko ibyumba bishya by’amashuri biherutse kubakwa byose byatangiye gukoreshwa, bikaba byakemuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri binarinda abana ingendo ndende mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ibyumba by'amashuri bishya byakemuye ikibazo cy'ubucucike
Ibyumba by’amashuri bishya byakemuye ikibazo cy’ubucucike

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine, aganira na Kigali Today, yavuze ko ibyumba byubatswe uko ari 525, byose birimo kwigirwamo n’ubwo byuzuye ku kigero cya 92%.

Ibyumba bituzuye neza ngo biraburaho udukoresho tudashobora kubuza ishuri kwakira abanyeshuri, ari yo mpamvu bafashe umwanzuro wo kubikoresha mu gihe hagitegerejwe utwo dukoresho, kugira ngo byuzure ku kigero cya 100%.

Yagize ati “Ibyumba twubatse ni 525, byose uyu munsi barimo kubyigiramo n’ubwo bituzuye ijana ku ijana, kuko hari aho usanga habura utuntu duto nk’ibirahuri, ariko byose birakoreshwa 100/%”.

Amashuri mashya yubatswe mu karere ka Gakenke arakoreshwa yose
Amashuri mashya yubatswe mu karere ka Gakenke arakoreshwa yose

Avuga ko ibyatewemo inkunga na Banki y’isi ari byo byuzuriye ku gihe, naho ibyubatswe ku nkunga ya Guverinoma byagize ikibazo cy’ibirahuri byabuze ku isoko, aho kugeza ubu bigitegerejwe.

Ati “Ahenshi usanga ibyubatswe ku nkunga ya Guverinoma ari byo biburamo ibirahuri, ibyo MINEDUC yadusabye gukoresha byari byarabuze ku isoko mu gihugu, ariko ntibibuza abana kwiga, ba Rwiyemezamirimo barimo kubishaka ndetse numvise bavuga ko hari ibyaba byamaze kuboneka, icyo kibazo kirahita gikemuka”.

Ibindi bibura muri amwe muri ayo mashuri nk’uko Visi meya Uwinama abivuga, ngo hari aho usanga gusiga amarangi bitararangira neza, ndetse hakaba n’aho intebe zitaraboneka zose, ariko bikaba birimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo amashuri yuzure ku kigero cya 100%.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba abana bigira muri ayo mashuri atarimo ibirahure bitababuza umutekano, ndetse ngo n’umutekano w’ibikoresho mwarimu yifashisha yigisha bifite umutekano kuko mu mashuri harimo utubati babibikamo, ndetse no mu madirishya hakabamo za giriyage zishobora gukumira abajura n’abaza kubyangiza.

Visi Meya Uwimana avuga kandi ko kuba ibyo byumba birimo gukoreshwa byatumye umubare w’abana bitabira ishuri wiyongera, ndetse bikaba byaragabanyije umunaniro abana bajyaga bagira baturutse kure hatirengagijwe n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Iri ni ishuri ribanza rya Mbuga (EP Mbuga) riherereye mu murenge wa Nemba
Iri ni ishuri ribanza rya Mbuga (EP Mbuga) riherereye mu murenge wa Nemba

Kuba ibyo byumba byuzuye ni kimwe mu byashimishije n’ababyeyi, aho bemeza ko abana babo baruhutse umunaniro uterwa no kujya kwiga kure, byabaga nyirabayazana w’igitera abana guta ishuri nk’uko babivuga.

Murekatete Devota ati “Ntababeshye umwana wanjye yari hafi kuva mu ishuri, kuko yakoraga urugendo rurerure akagera mu rugo yirukira mu buriri kubera umunaniro kandi yagombye gusubira mu byo yize. Ibaze umwana w’imyaka icyenda guhora akora urugendo hafi rw’amasaha abiri buri munsi ntibyari byoroshye, ariko ubu arakora urugendo rutarenze metero 20, Leta yarakoze cyane”.

Visi Meya Uwimana, arakangurira ababyeyi kubyaza umusaruro ayo mashuri bohereza abana kwiga, babaha n’ibyangombwa nkenerwa kugira ngo abana bakomeza kwiga neza.

Agira ati “Abaturage twababwira ko Leta y’Ubumwe ibakunda ihora ibatekereza, kandi itekereza buri cyiciro aho harimo n’uburezi, yubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi no kurinda abana ingendo ndende ndetse n’ubucucike mu mashuri”.

Ati “Icyo twasaba abaturage ni ugushyira imbaraga mu bibareba bakohereza abana ku ishuri bakabaha ibyangombwa, kandi bakunganira n’abarezi mu guha abana uburere bwiza kugira ngo bazagire icyo bamarira igihugu na bo ubwabo”.

Mu Karere ka Gakenke hubatswe ibyumba bisaga 500, n’ibikoni byabyo ndetse n’ubwiherero 746.

Ibyumba byuzuye byatashywe ku mugaragaro
Ibyumba byuzuye byatashywe ku mugaragaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka