Gakenke: Hakusanyijwe miliyoni zisaga 414 zo gushyigikira Agaciro Development Fund

Mu rwego rwo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012, Abanyagakenke bakusanyije inkunga ingana na miliyoni 414 n’ibihumbi 238 n’amafaranga 434.

Abatangaga inkunga basabaga ijambo, bahagurukanaga ingoga kubera kwiyumvamo ubushake n’ishyaka ryo kubaka igihugu cyabo, bakajya imbere maze bagatangariza imbaga y’Abanyagakenke inkunga batanze mu kigega. Kubera ubwinshi bwabo, byabaye ngombwa ko bavugira no mu myanya yabo.

Abahagurukaga bose bavuga ko batanze inkunga mu kigega mu rwego rwo kwihesha agaciro no guhesha agaciro igihugu cyabo.

Abarezi b’amashuri abanza ndetse n’ab’ayisumbuye batanze inkunga isaga miliyoni 130 naho abakozi b’akarere batanga inkunga igera kuri miliyoni 105 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu batanze inkunga mu kigega, hagaragayemo abikorera imizigo bazwi nk’abakarani ngufu, abanyonzi ndetse n’abacukuzi b’amabuye bajya mu kirombe hasi.

Umwe mu baturage bafashijwe muri gahunda y'ubudehe na we ageze ku rwego rwo gutera inkunga (Photo: N. Leonard).
Umwe mu baturage bafashijwe muri gahunda y’ubudehe na we ageze ku rwego rwo gutera inkunga (Photo: N. Leonard).

Abashyize inkunga mu kigega Agaciro Development Fund bizeza ko bazakomeza gutera inkunga icyo kigega kuko inkunga batanze ari iy’ikububitiro kandi ngo bazakomeza no gushishikariza abandi gutanga inkunga zabo.

Umwe mu baturage yagize ati: “ndi umwe mu bahawe ibihumbi 50 muri gahunda y’ubudehe none nanjye ndumva ngeze ku rwego rwo gutanga inkunga muri icyo kigega, nkaba ntanze ibihumbi 10.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yibukije ko iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda rishingiye ku Banyarwanda ubwabo.

Agira ati: “Igihugu cyacu kigomba kwikemurira ibibazo nk’Abanyarwanda, nta gihugu ku isi twaba tuzi cyatejwe imbere n’amahanga. Iterambere nyaryo ry’Abanyagihugu riri mu maboko y’Abanyagihugu. Ibyo dukora byose na nyuma y’ahangaha ni uburyo bwo kwikemurira ibibazo.”

Abaturage bagomba gutanga inkunga yabo ku bushake kuko bumva ko igihugu cyabo kitagomba gusuzugurwa n’amahanga; nk’uko Guverineri Bosenibamwe yakomeje abisobanura.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana yashimiye ubuyobozi bw’akarere kubera umuvuduko mu iterambere akarere gafite aho kavuye ku mwanya wa nyuma kakaza ku mwanya wa 17 mu mihigo y’umwaka ushize.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zitabiriye Agacairo Development Fund (Photo: N. Leonard).
Abayobozi mu nzego zitandukanye zitabiriye Agacairo Development Fund (Photo: N. Leonard).

Yongeraho ko gutanga inkunga mu kigega Agaciro Development ari uburyo bwo kuzirikana ubuyobozi bwiza buri mu gihugu kuko butanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose kandi bukarwanya na ruswa.

Ikigega Agaciro Development Fund cyatekerejwe mu nama y’umushyikirano iheruka kuba, gutinza inkunga z’amahanga biba impurirane bituma icyo gitekerezo kihutishwa; nk’uko Minisitiri Musa Fazil yakomeje abishimangira.

Inkunga imaze gukusanywa mu gihugu cyose kugeza tariki 06/09/2012 irenga miliyari 10; nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ibigaragaraza.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations! Abanyagakenke bavuye hasi kuva ku mwanya wa nyuma bakaza ku mwanya wa 17, bakaba banatanze miliyoni 414 ari igiturage babitege. Mukomereze aho Banyagakenke n’ubuyobozi bwanyu. muragana aheza. Thx!

bubu yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka