Gakenke: Habonetse imibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Kagari ka Kirabo, Umurenge wa Busengo, Akarere ka Gakenke, habonetse imibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irimo umugore wishwe ahetse umwana.

Hakozwe umuganda wo gushakisha indi mibiri yaba iri muri aka gace
Hakozwe umuganda wo gushakisha indi mibiri yaba iri muri aka gace

Kumenyekana kw’ayo makuru byaturutse ku muturage wegereye ubuyobozi agaragaza ahiciwe Abatutsi, dore ko imiryango y’ababuriye ababo muri Jenoside yakomeje gusaba ko ufite amakuru y’Abatutsi biciwe muri ako gace yayatangaza akagaragaza n’aho biciwe.

Kuboneka kw’iyo mibiri ngo ni kimwe mu bigaragaza ko hakomeje guterwa intambwe y’Ubumwe n’Ubwiyunge, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Turi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kandi turegereza igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, rero ni ngombwa ko abaturage n’ubwo hashize igihe kinini, hari abagenda babohoka bagatanga amakuru”.

Arongera ati “Bitewe n’igihe yibohoreye umwe yatanze amakuru, natwe turabikurikirana dufatanyije n’inzego zitandukanye, twegera abandi turabashishikariza ngo baduhe amakuru, cyane cyane ko byagaragaraga ko hari amakuru y’abantu biciwe muri kariya gace mu gihe cya Jenoside kandi batabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Bamwe barabohotse batangira kuyatanga, ubwo rero uwayatanze bwa mbere yatumye n’abandi birekura barayaduha”.

Uwo muyobozi yavuze ko abaturage bakimara gutanga amakuru mu ntangiro za 2024, babonye imibiri ibiri, y’umubyeyi wishwe n’umwana yari ahetse, ku wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024, hakaba habonetse indi mibiri ibiri.

Ati “Ubwa mbere twabonye umubiri w’umubyeyi n’uw’umwana we yari ahetse, uyu munsi twabonye indi mibiri ibiri, undi twari dufiteho amakuru twamubuze ariko turacyashakisha amakuru mu baturage, ubwo tumaze kubona bane”.

Meya w’Akarere ka Gakenke, arasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside itaraboneka, kugira ngo iboneka ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Dukomeje gushishikariza abaturage bacu, ufite andi makuru ayaduhe, urebye ni mu Kagari kamwe ka Kirabo mu Murenge wa Busengo, urumva niba ari Akagari kamwe, duhuza abaturage tukababwira tuti ko abantu bahungiraga muri Superefegitura (Busengo) hanyuma bakabicira aho, mwatweretse aho dushakira iyo mibiri?”

Arongera ati “Hari abantu bakuru, hari abasaza n’abakecuru bayafite ni bo bagenda bayaduha (amakuru), twabahaye na numero zacu kugira ngo amakuru babonye ntibayagumane. Ayo baduhaye yagize akamaro dutegereje n’andi, kandi dukomeje kubashishikariza kuyatanga”.

Abatuye Umurenge wa Busengo, by’umwihariko abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashima intambwe ikomeje guterwa muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, aho bamwe mu baturage bakomeje guhitamo kudaceceka ahubwo bagatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, nibwo muri uwo Murenge wa Busengo hatangiye kuboneka iyo mibiri y’Abazize Jenoside mu 1994, hashingiwe ku makuru agenda atangwa n’abaturage.

Igikorwa cy’umuganda kirakomereza mu Kagari ka Kirabo na Rusarabuye byegeranye, mu rwego rwo gukomeza gushakisha imibiri itaraboneka, kugira ngo iyaboneka izashyingurwe mu cyubahiro muri Mata mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Busengo ni agace kaguyemo benshi mu Batutsi mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Busengo, Mukankusi Virginia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka