Gakenke: Guverineri Mugabowagahunde anenga abagitsimbaraye ku kudatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abazize Jenoside
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko abagihisha amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro y’Abatutsi bazize Jenoside, ari abo kunengwa kuko babangamira inzira y’Ubumwe, Kwiyubaka n’Ubudaheranwa abanyarwanda bahisemo.
Ni ubutumwa yagarutseho ku cyumweru Tariki 9 Kamena 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka Imiryango y’Abatutsi yazimye yo mu Karere ka Gakenke mu gihe cya Jenoside, ahanashyinguwe mu cyibahiro imibiri 7 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Buranga, rusanzwe ruruhukiyemo imibiri isaga 1890, niho iyo mibiri yashyunguwe nyuma yo gukurwa ahantu hatandukanye mu Mirenge ya Busengo, Coko na Muhondo mu Karere ka Gakenke.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke Hamduni Twagirimana, agaragaza ko kuba u Rwanda rumaze imyaka 30 mu nzira yo Kwiyubaka, hakaba hakiri abagitsimbaraye ku kudatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bishengura abarokotse.
Ahereye ku ngero z’uburyo imibiri 7 yashyinguwe mu cyibahiro yagiye ibonekamo yagize ati: "Imibiri 4 muri yo, yabonetse mu Murenge wa Busengo ku makuru twahawe n’umuturage ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Birashoboka ko mu kuyijugunya aho twayikuye byaba byarabaye abireba cyangwa akaba hari abo yumvise babyigamba. Byabaye ngombwa ko tuyihashakisha birangira koko tuyisanze aho yagaragaje ko iri".
Akomeza agira ati, "Indi mibiri 2 yakuwe aharimo hacukurwa umuyoboro w’amazi mu murenge wa Coko, mu gihe undi mubiri 1 wabonetse mu Murenge wa Muhondo nyuma y’aho dukoze umuganda inshuro zirenga eshatu tuwushakisha twarawubuze. Aho hose iyo mibiri yagiye ikurwa hari hatuwe n’abaturage; ubwo yahajugunywaga hari ababibonaga yewe abandi bagiye banabigiramo uruhare. Ariko kugeza ubu turacyashengurwa no kuba bagikomeje kwijijisha bakaba badatanga amakuru y’ahari imibiri y’abacu. Biratunangamira cyane mu rugendo turimo rwo kwiyubaka".
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, akangurira abaturage by’umwihariko urubyiruko gukura isomo rikomeye ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no kugira inshingano zo kurwanya inzira zose yameneramo ngo hato igihugu kitazongera kwisanga mu mateka ashaririye.
Ati: "Dufite ingero nyinshi zigaragaza uburyo Abatutsi batotejwe. Abateguye Jenoside n’abayigizemo uruhare, biyambuye ubumuntu biyambika ubunyamaswa. Mfatiye nk’urugero rwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Mutete, hari umugabo witwa Ntakaveve Athanase, wishe umugore we wari utwite, amukoresha bariyeri imbere y’iwe, agira ngo yerekane ko nta mututsi ukwiye kurokoka. Ibyo amaze kubona bidahagije yaragiye yica n’abandi bantu bane bo mu muryango wo Kwa kwa sebukwe (iwabo w’umugore we). Ubu ariho, yakatiwe n’inkiko arafunzwe.
Yunzemo agira ati, "Urundi rugero ni urw’inkuru y’uwitwa Nsengimana Albert wari ufite imyaka 7 muri Jenoside, akaba yaravukaga kuri se w’Umututsi na Nyina w’umuhutukazi, wafashe abana be yibyariye, akabashyira basaza be bari barahindutse Interahamwe ngo babice kuko yababyaranye n’Umututsi".
"Ibyo rero dusanga abaturage by’umwihariko urubyiruko, rukwiye kubikuramo isomo ryo gukora ibishoboka bakirinda ikintu cyose cyagarura amateka ashaririye nk’ayangaya".
Kurushaho kwihugura bakamenya mu buryo bwimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mugabowagahunde asanga byabafasha urubyiruko guhangana n’abahakana Jenoside n’abayipfobya bifashisha cyane cyane imbuga nkoranyambaga.
Yaboneyeho gushima abarokotse kuba bataraheranwe n’agahinda, ahubwo bakaba ab’imbere mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, abibutsa ko urugendo rugikomeza.
Mu Ntara y’Amajyaruguru imiryango 922 yari igizwe n’Abatutsi 3788 niyo yamenyekanye ko yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akarere ka Musanze kakaba ariko gafite umubare munini, kuko habarurwa imiryango 484, Akarere ka Rulindo 298, Gakenke 121, Gicumbi imiryango 19 mu gihe mu Karere ka Burera nta muryango n’umwe uramenyekana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|