Gakenke: Gukubitwa no gutotezwa bimwe mu byo abagore bibohoye

Abagore bo mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, bavuga ko gukubitwa no gutotezwa biri mubyo babohotse, ubu bakaba bari mu buyobozi no mu bikorwa binyuranye by’iterambere.

Abagore bagaragaje akanyamuneza ku munsi wo kwibohora
Abagore bagaragaje akanyamuneza ku munsi wo kwibohora

Babivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora, ku rwego rw’akarere ka Gakenke, wabereye mu murenge wa Mugunga kuwa kane tariki 4 Nyakanga 2019.

Abo bagore baravuga ko mubyo babohotse byari bibabangamiye, harimo inkoni bakubitwaga n’abagabo babo, ari nako batotezwa.

Mukambuguje Bibiyana ati “Mukambuguje ndishimye cyane, abagore twibohoye inkoni, kuzingirwa mu rugo no kugirwa ingaruzwamuheto n’abagabo, kuba naje mu birori byo kwibohora, kera ntabwo byashoboraga kubaho, umugabo niwe wajyaga mu nama no mu bikorwa binyuranye, umugore akaba uwo kuba mu rugo mu gikoni no gukukira inka”.

Abagore ngo babohotse inkoni n'itotezwa bakorerwaga n'abagabo
Abagore ngo babohotse inkoni n’itotezwa bakorerwaga n’abagabo

Akomeza agira ati “Ubu inzego zose tuzirimo, kera nta mugore wigaga, n’uwabaga yatangiye kwiga byageraga hagati bakamukuramo ngo najye gufasha ababyeyi imirimo, ubu abagore twibohoye kuzingirwa mu rugo, twibohora kuba ingaruzwamuheto, ubu turi mu bikorwa binyuranye by’iterambere, byose tubikesha Perezida Paul Kagame”.

Abo bagore bavuga ko kuba baragize amahirwe yo gusubizwa ijambo, batazigira bayapfusha ubusa, ko ahubwo biyemeje kuyabyaza umusaruro baharanira iterambere ry’imiryango yabo, barwanya n’amakimbirane mu ngo.

Abagabo nabo baremeza ko abagore bari barakandamijwe aho bafatwaga nk’abantu batagira icyo bashoboye, ari abo kwicara mu rugo bagategereza guhahirwa n’abagabo.

Ugirumurengera Zacharie ati “Ubu ni amahoro gusa, umugore yaratotejwe cyane, twabafataga nkaho ntacyo bamaze ariko ubu nibwo tumaze kubona ko twateje ibibazo, umugore arashoboye cyane ahubwo tutabafite ntacyo twageraho”.

Bamwe mu baturage bagabiwe inka, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere
Bamwe mu baturage bagabiwe inka, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere

Ku rwego rw’akarere ka Gakenke, Ubuyobozi buravuga ko butazahwema gushakira abaturage icyabagirira akamaro mu muryango, bubafasha kwibohora bagana iterambere nkuko bivugwa na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Vice Moyor Niyonsenga Aimé François asabana n'abaturage
Vice Moyor Niyonsenga Aimé François asabana n’abaturage

Agira ati “Kwibohora hakoreshejwe amasasu byagezweho, ubu igikenewe ni ukwibohora mu buryo bw’imibereho, niyo mpamvu turi muri gahunda yo gufasha abaturage kwiteza imbere, ibibazo bibangamiye imibereho yabo bigakemuka.

TUbuyobozi bw’akarere buvuga ko busaba abaturage gukora baharanira kuzamura iterambere, ku buryo buri mwaka ku munsi wo kwibohora, buri wese azajya aba afite icyo yaratira abandi yagezeho kugira ngo bamurebereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka