Gakenke: Gitifu afunzwe akekwaho gusambanya umwana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho, Bangankira Jean Bosco, gaherereye mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, ari mu maboko ya Police Sitasiyo ya Ruli, aho akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Uwo muyobozi yafunzwe ku itariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’uko ababyeyi b’uwo mwana batanze amakuru mu nzego z’umutekano.

Ni amakuru Kigali Today yatangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse.

Yagize ati “Nibyo, Gitifu Bangankira Jean Bosco yafashwe ku itariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’uko aketsweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16, afungiye kuri Police Sitasiyo ya Ruli”.

Uwo muyobozi yirinze kuvuga byinshi ku by’ubuzima busanzwe bwa Gitifu Banganyira, avuga ko andi makuru azava mu nzego z’ubutabera.

Kugeza ubu uwo mwana usanzwe wiga mu mashuri yisumbuye, yoherejwe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ngo yitabweho n’abaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwaramutse mujye mutanga amakuru mufitiye gihamya. ibi birimo gukabya rwose.

HHDHHDH yanditse ku itariki ya: 10-05-2022  →  Musubize

Ariko njye hari ibintu ntajya niyumvisha:sinumva ukuntu umuntu ujijutse,wize akaba azi ko gusambanya umwana ari icyaha,atinyuka gusambanya umwana ungana uko,n’abagore beza bari hanze aha bifuza abagabo bakababura.Iki cyaha nikimuhama,rwose simuririre.Ahubwo nti awa...

kwiha yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka