Gakenke: Bizeye ko igiciro cy’ibishyimbo kizagabanuka

Mu mezi ashize, hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibishyimbo ku masoko cyane cyane ayo mu mijyi, aho igiciro cy’ibishyimbo cyageze ku 1,800 FRW, hamwe na hamwe bigera ku 2,000 FRW.

Iryo zamuka ry’ibishyimbo ryageze no mu byaro aho babihinga, ariko ugasanga mu ma butike bigurwa amafaranga atari munsi ya 1,200.

Bamwe mu baturage batishoboye bahura n’ingorane zikomeye mu mirire yabo kubera iryo zamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo ku masoko, dore ko usanga ari ikiribwa gitunze benshi.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today icyo gihe yagize ati “Mfite abana batandatu ngaburira mvuye guca inshuro, niba ikiro cy’ibishyimbo kiri ku mafaranga 1500, nkaba ku munsi njya guca inshuro bakampemba 1500, murumva tubaho dute?”.

Nyuma y’iryo zamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo, mu gihembwe cy’ihinga (season) ishize, ku butaka buhuje abaturage bahinze ibinyampeke, bamwe mu bagerageje guhinga ibishyimbo ntibyera neza, umusaruro uba muke, bituma ibishyimbo bikomeza guhenda.

N’ubwo byakomeje guhenda ariko hari icyagabanutseho, kuko hari aho byamanutse bigera ku mafaranga 1000, abaguzi baruhukaho.

Muri iki gihembwe cy’ihinga, Akarere ka Gakenke karatanga icyizere cy’ubwiyongere bw’umusaruro w’ibishyimbo ku masoko, kuko byahinzwe ari byinshi ku butaka buhujwe kuri hegitari zikabakaba ibihumbi 14,000.

Mu ruzinduko Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime Francois, akomeje kugirira mu mirenge igize Akarere ka Gakenke, mu gikorwa cyo kugenzura uko umusaruro wifashe mu mirima, avuga ko kugeza ubu ikirere cyagendekeye neza abahinzi n’ubwo imvura itangiye kuba nyinshi, hakaba hitezwe umusaruro udasanzwe.

Ubwo yasuraga Umurenge wa Kamubuga n’uwa Kivuruga ku itariki ya 18 Mata 2024, yishimiye uburyo imyaka imeze mu murima, ati “Ikirere gikomeje kutubera cyiza, twiteze umusaruro w’ibishyimbo mwiza kandi mwinshi mu Mirenge yose”.

Uwo muyobozi avuga ko aho abaturage bahinze hose, abona icyizere cy’umusaruro mwinshi, ku buryo abaturage bazihaza bagasagurira n’amasoko.

Ati “Aho abaturage bamaze guhinga kugeza ubu ikirere cyagenze neza, mu mirima imyaka imeze neza ubu ahenshi igeze mu ruyange, abahinze nyuma na bo bamaze gushingirira, muri rusange imyaka imeze neza ku kigero cya 88%, ibyafashe imishingirizo (imihembezo) mbere bimaze kuzana uruyange”.
Visi Meya Niyonsenga, avuga ko mu gihe ikirere cyakomeza kugenda neza, muri iyi sezo akarere ka Gakenke kazabona umusaruro w’ibishyimbo ungana na toni 23672.5.

Avuga ko impungenge bafite ari imvura itangiye kugwa ari nyinshi kandi aho ibishyimbo bigeze bikeneye imico, avuga ko mu gihe imvura yagabanyuka ikagwa mu rugero abaturage bazihaza ndetse basagurire amasoko, bityo igiciro cy’ibishyimbo kikagabanyuka, buri wese ababibona bitamugoye.
Ati “Kugeza ubu byari byiza, imvura igabanutse ikagwa mu kigero cyiza, umuhigo twihaye tuzawugeraho, ariko imvura nitagabanyuka umusaruro twiteze ushobora kutagerwaho”.

Visi Meya Niyonsenga, arashimira abatuye Akarere ka Gakenke, uburyo bitabira ubuhinzi, ati “Turashimira abaturage b’Akarere ka Gakenke ko baha agaciro umwuga w’ubuhinzi, bagashyiramo imbaraga hagamijwe kwihaza mu biribwa”.

Yabasabye kandi gukomeza kumva inama bagirwa n’abafite ubuhinzi mu nshingano, bagakomeza kujya bahingira ku gihe kubera ikibazo cy’imihindahurikire y’ikirere, gukoresha ifumbire mu gihe cyo gutera imbuto, gusura kenshi imyaka ahari ikibazo bakakigaragaza kugira ngo gishakirwe igisubizo aho bishoboka.

Uwo muyobozi yibukije abaturage kandi, gutera imiti yica udukoko mu gihe hagaragaye uburwayi, ku bahinga mu bibaya basabwa cyane kwita ku gusibura imiferege iyobora amazi kugira ngo atareka mu mirima.

Yabasabye kandi gukomeza gukurikirana ibikorwa byo kurwanya isuri, kugira ngo bakumire icyatuma umusaruro utagerwaho.

Uretse igihingwa cy’ibishyimbo cyatejwe imbere muri iki gihe mbwe cy’ihinga, Visi Meya yashimiye n’urubyiruko rukomeje kwishakamo ibisubizo ruhinga ibihingwa ngengabukungu, ashimira cyane abakomeje guteza imbere igihingwa cy’urusenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka