Gakenke: Batashye ibikorwa remezo byitezweho kwihutisha iterambere

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baremeza ko imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, bakomeje gutera intambwe ifatika igaragarira mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Kuri GS Mbuga huzuye ibyumba bitatu bizigirwamo n
Kuri GS Mbuga huzuye ibyumba bitatu bizigirwamo n’abana bo mu mashuri y’incuke

Mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, byabaye ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, abaturage bifatanyije n’ubuyobozi mu nzego zinyuranye, mu gutaha ibikorwa remezo bitandukanye, birimo umuyoboro w’amazi Rwagihanga-Kabaya-Buheta uherereye mu Murenge wa Minazi ukaba ureshya na Km 51.

Uyu muyoboro wuzuye utwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda, witezweho gukwirakwiza amazi meza mu baturage basaga ibihumbi 13 bo mu Mirenge ya Minazi, Kivuruga, Karambo na Gakenke.

Abaturage bo muri ibyo bice bishimira iki gikorwa remezo cyiyongera ku bindi bifatika bagezeho, muri iyi myaka ishize u Rwanda rwibohoye.

Uwiringiyimana Jerôme ati "Amazi meza tuyegerejwe twari tuyakeneye, kuko hari nk’abatuye mu misozi ya Fumbwe, Magaba n’ahandi twakoraga ingendo zivunanye tujya kuvoma mu mibande, biduhenze cyane kuko nk’ijerekani imwe bisaba kwishyura amafaranga 300. Byatumaga benshi bavoma ay’ibirohwa, hakaba ubwo abana bacu basibye ishuri n’igihe bagiye kwiga bakagerayo bacyerewe bagatakaza amasomo".

Bagejejweho amazi meza
Bagejejweho amazi meza

Ati "Isuku yo mu ngo yari ingorabahizi tugahora twivuza indwara ziterwa n’umwanda; ariko ubu tugiye kurushaho kuyigira umuco uhoraho kuko ibyo duheraho tuyitaho tubibonye. Paul Kagame ukomeje kutwegereza ibi bikorwa arakaramba, ni intwari yacu y’ikirenga".

Mu Karere ka Gakenke hanatashywe ku mugaragaro ikiraro cyo mu Kirere cyuzuye gitwaye Miliyoni 160Frw, kikaba gihuriweho n’Utugari twa Mucaca na Gisozi mu Murenge wa Nemba.

Cyitezweho korohereza abaturage bo mu Mirenge ya Nemba kimwe na Gakenke, Kamubuga Kivuruga. Hanatashywe kandi ibyumba by’amashuri bitatu byubatswe kuri GS Mubuga bizigirwamo n’abana bo mu mashuri y’incuke hamwe n’icyumba cy’umukobwa.

Ikiraro cyo mu Murenge wa Nemba cyatashywe kigiye koroshya ubuhahirane
Ikiraro cyo mu Murenge wa Nemba cyatashywe kigiye koroshya ubuhahirane

Ibi bikorwa byose abaturage bavuga ko babigezeho babikesha Ingabo z’Inkotanyi zitanze zikabagobotora ingoyi y’igitugu n’ubutegetsi bubi, bwabanjirije Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho bahamya ko ibimaze kugerwaho bagiye gukomeza kubirinda, bibungabungira umutekano.

Ubutumwa bwahatangiwe burimo n’ubwo bahawe n’ukuriye Inkeragutabara mu Karere ka Gakenke, Col. Zackarie Marara, yabibukije ko bafite inshingano zo kurinda Igihugu.

By’umwihariko urubyiruko rukaba ari rwo rutegerejweho gufata izo nshingano mu b’imbere.

Ibyumba by
Ibyumba by’amashuri y’incuke bifite ibyangobwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, yunzemo akangurira abaturage kuzirikana ko abitangiye Igihugu bifuzaga ko kigira umutekano n’iterambere gifite ubu.

Ati "Ingabo z’Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, mu byo zarwaniye umutekano n’ituze by’Abanyarwanda, byari ku isonga kugira ngo tubonereho uko dukora twiteze imbere kandi koko ntidushidikanya ko tubifite ubu. Ibi rero bigomba kutubera isoko y’imbaraga twubakiraho tugakora cyane, tugasigasira turinda icyagihungabanya. Kubigeraho bidusaba guhuza imbaraga tugashyira hamwe, tukubahiriza gahunda zose za Leta. Ibihatse byose ni ukwibungabungira umutekano no gusigasira ubumwe bwacu".

Mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke, ibikorwa abaturage birata bagezeho birimo imihanda iri hirya no hino iborohereza mu buhahirane, no kugeza umusaruro ku masoko, inganda zirimo n’izongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, amashanyarazi akomeje gukwirakwizwa mu ngo n’ahahurira abantu benshi, amavuriro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjiza agatubutse, amazi meza, amashuri, ubuhinzi buteye imbere bunasagurira amasoko mpuzamahanga, cyane cyane ku gihingwa cya kawa, gahunda zifasha abaturage kwikura mu bukene nka Girinka Munyarwanda, VUP n’ibindi.

Abaturage baruhutse imvune bagiraga bajya gushaka amazi
Abaturage baruhutse imvune bagiraga bajya gushaka amazi

Ibi birori wabaye umwanya wo kuzirikana uburyo Inkotanyi zaharaniye ukudatsimburwa ku rugamba zarwanye, kudacika intege n’ishyaka byagejeje u Rwanda ku iterambere rufite ubu rigaragarira no ku ruhando mpuzamahanga.

Muri uku kuzirikana ibyo bikorwa no kubyishimira, abitabiriye ibi birori babinyujije mu buhamya, indirimbo n’imbyino, imivugo ndetse n’ubusabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka