Gakenke: Basanze umurambo w’umugabo mu mugezi

Abaturage bo mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, basanze umurambo w’umugabo mu mugezi wo muri ako gace, biza kumenyekana ko ari uw’uwitwa Habumugisha Adrien.

Uwo murambo wabonetse mu mugezi ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2023, aho abaturage bakoresha iyo nzira bawubonye mu mazi batabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Ntezirizaza Faustin.

Yagize ati “Nibyo twabonye umurambo w’umugabo witwa Habumugisha Adrien, ufite imyaka 39, ni umuturage wacu utuye hafi y’umugezi twasanzemo uwo murambo”.

Gitifu Ntezirizaza yavuze uburyo bamenye ayo makuru, ati “Amakuru twayamenye saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 z’igitondo, kubera ko ari ku nzira, ni umuturage wahanyuze agiye ku isoko abona uwo murambo mu mugezi. Ntabwo twamenye icyishe uwo muntu, inzego zishinzwe iperereza zirimo kubikurikirana”.

Uwo muyobozi avuga ko uwo murambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruli, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ukajyanwa i Kigali mu bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Mu butumwa Gitifu Ntezirizaza yageneye abaturage, yagize ati “Abaturage baho twabakoresheje inama turabahumuriza, tubagira n’inama yo kujya bataha hakiri kare nk’uko amabwiriza abiteganya, no gukomeza gucunga umutekano batanga amakuru ku gihe, mu gihe baba babonye icyateza umutekano muke”.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka