Gakenke: Barasaba Leta kubafasha gutunganya amabuye bafata nka zahabu

Abatuye umurenge wa Mugunga akarere ka Gakenke, barishimira umutungo kamere bafite w’amabuye akoreshwa mu bwubatsi azwi ku izina ry“Urugarika”.

Abo baturage bavuga ko ayo mabuye bayafata nk’imari ikomeye dore ko bemeza ko mu gihugu hose ayo mabuye aboneka iwabo, niho bahera bavuga ko ayo mabuye ari zahabu biherewe n’Imana.

Nk’uko babisobanura, ngo urugarika ni amabuye meza asaswa mu nzu haba hasi haba no ku nkuta, agakoreshwa mu mwanya wa Sima cyangwa amakaro, ariko cyane cyane agakoreshwa mu komeka inzu ku nkuta, bigatuma igira ubwiza buryoheye ijisho, bikayirinda n’inzu kwangirika.

Nduhuye Noël umaze imyaka 15 acukura urugarika, avuga ko bimutungiye umuryango, aho yemeza ko yavuye mu byiciro by’imiryango ikennye, aho yari ku rwego rwo kutabona ibitunga umuryango we, ariko ubu ngo umuryango we uratekanye kandi uruhagije.

Niyonzima Jean Bosco ati “Mu Rwanda hose, aha niho hava urugarika, ziriya nyubako nziza z’i Kigali no mu yindi mijyi, nitwe bitabaza tukabaha urugarika, ku munsi umukozi ahembwa ibihumbi bye 3000FRW, utashye kare agahembwa 2000FRW, ni akazi gatunze urubyiruko, ubu nashatse umugore ndamukwa none tumaze kubyarana abana babiri, ntacyo tubuze mu muryango”.

Uwacukuye isiteri y’urugarika, ahabwa amafaranga ibihumbi 120, bakavuga ko uko umuntu acukura urugarika rwinshi, ngo ni nako amafaranga yinjiza yiyongera.
Mugiraneza Syrivie umwe mu bagore batinyutse baza gucukura urugarika, ati “Urugarika rwaduhaye akazi gahoraho, ntacyo mbuze iwanjye, urugo rwacu nirwo ntangarugero mu kwishyurira mituweri ku gihe, abana barabona indyo ihagije kubera akazi nkora ko gucukura urugarika, rwose iyi ni zahabu Imana yatwihereye”.

Nubwo abo baturage bishimira ko bahawe akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’urugarika aboneka mu gace k’iwabo, ubucukuzi buracyakorwa mu buryo butari umwuga, aho bakoresha amapiki n’ibindi bikoresho gakonda, bakavuga ko baramutse bahawe ibikoresho bigezweho, urugarika rwarushaho kubakiza.

Ikindi basaba n’uko bakwegerezwa umuriro kuko ngo inyungu bakura muri ayo mabuye atariyo bakagombye kubona, dore ko bacukura akajya gutunganyirizwa aho batazi, ugasanga rwiyemezamirimo niwe ayo mabuye akijije cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, nawe arunga mury’abo baturage, aho avuga ko ayo mabuye ari umwihariko w’akarere ka Gakenke, ndetse akaba amaze no kubona amasoko hanze.

Ati “Aya mabuye y’urugarika, ni umwihariko w’akarere ka Gakenke, cyane uyu murenge wa Mugunga. Turishimira ko abantu bamaze kubona ubwiza bwayo, barayakeneye cyane haba za Kigali, yewe yatangiye no kujya hanze, ubu twabonye abantu bayatunganya bakayakata neza ku buryo udashobora kuyatandukanya n’amakaro”.

Uwo muyobozi yavuze ko ayo mabuye afitiye abaturage akamaro dore ko yamaze no kubafasha kubona umuhanda mwiza, avuga ko ayo mabuye ari inyongera ku bukungu bw’akarere ka Gakenke, by’umwihariko abatuye umurenge wa Mugunga.
Ku kibazo cy’umuriro abaturage babajije bashaka ko bajya bitunganyiriza ayo mabuye, Visi Meya Niyonsenga yagize icyo abivugaho.

Ati “Murabona ko amapoto ashinze dufite kampani iri gukwirakwiza amashanyarazi mu karere kose, impamvu yatinze kugera hano hari ibikoresho birimo za Cash power, insinga n’ibindi bitabonekeye igihe, ariko ubu byamaze kuza, abaturage bashonje bahishiwe amashanyarazi bose azabageraho, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabibasezeranyije”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka