Gakenke: Baraburirwa kudasesagura mu gihe cy’iminsi mikuru kuko na nyuma yayo ubuzima bukomeza

Nubwo bagomba kwishimisha mu buryo butandukanye abaturage bo mu karere ka Gakenke barasabwa kudasesagura bishinze ko barimo kurya iminsi mikuru ugasanga nyuma yayo bahuye n’ikibazo kandi nta handi baba barabitse kuburyo hashobora kubagoba.

Akenshi mu minsi mikuru isoza umwaka usanga abantu muri rusange birekura kuburyo bushoboka bwose bakibagirwa ko intangiriro z’ukwa mbere zikunda guhurirana n’urusobe rw’ibintu byinshi bisaba kuba umuntu yarateganyije mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita asaba abaturage kuzishimisha mu buryo bwose ariko bakirinda ibijyanye no gusesagura kuko na nyuma ya noheri n’ubunani ubuzima bukomeza.

Ati “mu gihe twitegura iyi minsi mikuru ya noheri n’ubunani, birumvikana ko muri iyo minsi mikuru baba biteguye kwishimisha biteguye gukora ibirori n’ibindi, ariko icyo twabasaba ni ukudasesagura kuko na nyuma ya noheri n’ubunani ubuzima burakomeza kandi baba bagikeneye ubwo buryo”.

Uretse kudasesagura kandi umuyobozi w’akarere ka Gakenke asaba abantu kutishima cyane ku buryo barenza urugero bikabaviramo kwibagirwa gutekereza ku mutekano kandi n’amarondo agakorwa kugirango hatagira uwabahungabanyiriza uwo mutekano nubwo ntawe uzabuzwa kwishima yabo uri iwabo cyangwa n’ahandi.

Ferdinand Niyonsaba yo mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Gashenyi avuga ko ari ngombwa ko abantu bishima mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka kuko ari iminsi idasanzwe gusa ariko ngo ntibikuraho kwiteganyiza cyangwa gutuma bahungabanya umutekano.

Ati “iminsi mikuru yego ntabwo abari ibintu biba bisanzwe tugomba kwishimisha kandi umunsi mukuru nta bwo ari ukuvuga ngo ni ukunywa ngo usinde gusa utera amahane kuko ugomba kwiha igipimo cyawe ntusese amafaranga ukiha igipimo cy’amacupa uri bunywe kugira ngo n’ejo hazaza uzatere imbere”.

Gaspard Ngirumpatse wo mu kagari ka Mutego mu murenge wa Mugunga avuga ko iwabo iminsi mikuru bayitegura cyane kuko akenshi baba bejeje imyaka bitabasaba guhaha cyeretse nk’inyama n’imiceri bakaba bafite n’inzoga mu rugo kandi bikaba ari ngombwa kuko iyo umuntu atishima bimugabanyiriza igihe cyo kubaho.

Ibyishimo n’umunezero abantu baba bafite muri ibi bihe by’iminsi mikuru akenshi bikunze kuba imbarutso yo gusesagura no kwishima kuburyo burengeje urugero bigatuma hari n’ababangamira umutekano.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

nyuma y’iminsi mikuru ubuzima burakoze bityo gusesagura ubu mbona byaba byibagiwe ahubwo tukarya tubara maze ubuzima bukazarushaho kuba bwiza

kaze yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka