Gakenke: Banki y’Isi yashimye uko inkunga itanga ikoreshwa

Abakozi ba Banki y’Isi, mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, bashimye uburyo imishinga iteramo inkunga akarere ikomeje gufasha abaturage mu mibereho yabo myiza.

Banki y'Isi yashimye uko inkunga itanga mu Karere ka Gakenke ikoreshwa
Banki y’Isi yashimye uko inkunga itanga mu Karere ka Gakenke ikoreshwa

Muri iyo mishanga harimo iy’ubuzima, cyane cyane muri gahunda y’ingo mbonezamikurire, mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana, n’ikibazo cy’imirire mibi byakunze kugaragara muri ako karere.

Ubwo abakozi ba Banki y’Isi basuraga imwe muri iyo mishanga, ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, bishimiye uburyo iyo ifasha abaturage.

Iryo tsinda riturutse muri banki y’isi ryari riyobowe na Amparo Elena Gordillo, ryasuye ingo Mbonezamikurire zinyuranye zegereye abaturage (Community based ECD) mu Karere ka Gakenke, ahatangirwa serivisi zirimo gufata ibipimo ndangamikurire y’abana bato bari munsi y’imyaka itanu.

Iryo tsinda kandi ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, ryasuye ibitaro bya Nemba, ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi zirimo icyumba kigenewe imbagwa (salle d’operation), aho ababyeyi babyarira n’ahavurirwa indwara zitandura.

Basuye ingo mbonezamikurire
Basuye ingo mbonezamikurire

Nyuma yo gusura ibyo bigo, basoje uruzundiko rwabo bishimiye imitangire ya serivisi mu Bitaro bya Nemba, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga SPRP, ugamije kurwanya igwingira ry’abana bato mu Karere ka Gakenke.

Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abakozi ba Banki y’Isi, Amparo Elena Gordillo, yemereye Akarere ka Gakenke ko batazahwema gufatanya mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana, binyuze muri gahunda y’ingo mbonezamikurire (ECD), ariko hakanashyirwa imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro no gusuzuma indwara zidakira.

Mu yindi mishanga Banki y’Isi iteramo inkunga Akarere ka Gakenke, harimo gahunda y’uburezi, aho mu mwaka wa 2021, ibyumba by’amashuri bisaga 500 n’ubwiherero 746 byubatswe muri ako karere, aho byafashije abana kwiga badakoze ingendo ndende, ndetse birinda n’abana guta ishuri.

Banki y'isi yanyuzwe na Servise nziza itangirwa mu bitaro bya Nemba
Banki y’isi yanyuzwe na Servise nziza itangirwa mu bitaro bya Nemba

Mu bindi byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi, harimo ibiraro, imihanda irimo uwa Kinoni-Karambo-Gashenyi, n’ibindi.

Mu mishinga Banki y'isi ifashamo akarere ka Gakenke harimo kubaka ibikorwa remezo birimo ibiraro n'imihanda
Mu mishinga Banki y’isi ifashamo akarere ka Gakenke harimo kubaka ibikorwa remezo birimo ibiraro n’imihanda
Banki y'Isi kandi yafashije Akarere ka Gakenke kongera ibyumba by'amashuri
Banki y’Isi kandi yafashije Akarere ka Gakenke kongera ibyumba by’amashuri
Abakozi ba Banki y'Isi bagiranye ibiganiro n'abakozi b'Akarere ka Gakenke
Abakozi ba Banki y’Isi bagiranye ibiganiro n’abakozi b’Akarere ka Gakenke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka