Gakenke: Bane babonye itike yo kujya ku rutonde rw’abadepite ba FPR mu matora y’abadepite

Kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2013, abanyamuryango basaga 600 baturuka mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke batoye abantu bane bajya ku rutonde rw’abadepite b’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Abantu 10 biyamamarije imyanya ibiri ku ruhande rw’abagabo ariko yegukana na Hakizayezu Pierre Damien wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke muri manda yarangiye 2011 yegukanye amajwi 439 na Mporanyimana Felecien wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu wabonye amajwi 288.

Ku ruhande rw’abagore, abakandinda batandatu bahataniye imyanya ibiri iza kwegukanwa na Uwamaliya Devota usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishingamategeko n’amajwi 548 na Uwamaliya Opportunee usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke watowe n’abantu 508.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gakenke bitabiriye amatora.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gakenke bitabiriye amatora.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yashimiye abanyamuryango biyumvishemo ubushake bwo gukorera igihugu cyabo bagatanga candidature zabo.

Yasabye abanyamuryango ba FPR kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline) aho bari hose no mu byo bakora kugira ngo umuryango wa FPR uhorane isura nziza mu baturage muri rusange.

Ikindi, ngo bafite inshingano zo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu bakangurira abaturage gahunda zigamije iterambere Leta ishyize imbere nko kongera umusaruro ku buso, mitiweli n’ibindi.

Biteganyijwe ko amatora y’abadepite azaba kuva tariki 16 Nzeri uyu mwaka aho abadepite 53 bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda batorwa hakurikijwe lisiti yatanzwe n’umutwe wa politiki.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka