Gakenke: Bakoze ‘Cotex’ ishobora gukoreshwa mu myaka itatu

Abagore bagize itsinda “Rambagirakawa”, bibumbiye muri Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, mu buboshyi n’ubudozi bakora, bamaze kuvumbura Cotex ifite ubushobozi bwo gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Cotex bakora zimara imyaka itatu
Cotex bakora zimara imyaka itatu

Ni Cotex zikomeje gufasha abaturiye ako gace bakoreramo, cyane cyane ibigo by’amashuri, aho bemeza ko umunyeshuri wayikoresheje ayitangirana umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye akayirangizanya Tronc Commun.

Mu kumara amatsiko abatazi imiterere y’yo Cotex, Kigali Today yasuye abo bategarugori, aho bakorera, basobanura neza uburyo bakora icyo gikoresho n’impamvu yabateye kugikora.

Nizeyimana Valentine yavuze ko iyo Cotex imwe igura 6000Frw, aho iba ari ipaki igizwe n’udutambaro tunyuranye turimo utwo mu bwoko bwa kigoma bise ‘utugore’, dukoze mu buryo burinda umwanda gusohoka, utwo dutambaro tuba ari umunani bagenda bahinduranya, akakoreshejwe kakameswa.

Ni udutanbaro twambarirwa mu tundi tubiri bise ‘utugabo’ dufite indumane dufata mu ikariso yabugenewe.

Iyo paki igura 6000Frw uretse kuba igizwe n’utwo dutambaro tumaze kuvugwa, iba igizwe n’amakariso abiri, isabune, isume nto yo kwisukura ndetse n’indangabihe (Calendar), yibutsa umugore igihe cye cyo kujya mu mihango, byose bikagira n’agakapu kabugenewe bitwarwamo.

Bahamya ko izi Cotex zungura abazikoresha kuko ziramba
Bahamya ko izi Cotex zungura abazikoresha kuko ziramba

Nizeyimana avuga ko, uguze iyo Cotex aba yungutse bitewe n’uburyo ikoreshwa n’igihe imara, ati “Iyo utu dutambaro udukuyemo ushaka guhindura nk’igihe uri ku rugendo, akanduye urakazinga ukagashyira mu imarete ukambara akandi, wagera mu rugo ukagafura ukakanika ku isuba ryoroheje kugira ngo utagakanyura.

Arongera ati “Kuba iyo Cotex igura 6000 byorohera abantu, kuko imwe ikoreshwa mu myaka itatu, ushobora kwambara ukaba wanabyina cyangwa ugakora siporo ntihagire ukunyuzamo ijisho”.

Abo bagore bavuga ko ku kwezi bacuruza Cotex zitari munsi ya 200 zihwanye na 1,200,000 FRW, bavuga ko aho bafite amasoko cyane ari mu bigo by’amashuri.

Mukanshuti Dative ati “Cotex zaduteje imbere hano muri Gakenke, hari abaterankunga twabonye bazigurira ibigo by’amashuri, ni nyuma yuko bamwe basibaga ishuri mu gihe bagiye mu mihango kubera kwitinya bakanga kujya ku ishuri, kubera kubura amafaranga yo kugura Cotex, ariko icyo twaragikemuye”.

Iyo Cotex ifite ikariso ebyiri zabugenewe
Iyo Cotex ifite ikariso ebyiri zabugenewe

Arongera ati “No ku karere bazi uyu mushinga wacu kandi baradushyigikiye, n’abayobozi b’ibigo baremeza ko twabafashije cyane, aho nta munyeshuri ugisiba ishuri bitewe n’ikibazo cy’imihango”.

Uretse inyungu bavana mu gukora izo Cotex, ngo nabo ubwabo kuba bazikoresha byarabunguye kuko amafaranga baguraga izimenyerwe, bagiye bayazigama aho bamwe bemeza ko bamaze kugura amatungo.

Umuyobozi w’iryo tsinda, Murekatete Odette, yavuze ko umuterankunga wabo witwa Days for Girls, amaze kugurira Cotex abanyeshuri basaga 3000 bo mu bigo by’amashuri mu Karere ka Gakenke, ndetse bagurira n’abagore batishoboye bagera ku 2000.

Murekatete avuga ko ababyeyi byabunguye ati “Uragura iyi Cotex amafaranga 6000, ikamara imyaka itatu, umwana aratangirana nayo umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye akazarenda arangiza tronc commun akiyikoresha”.

Uwo muyobozi avuga ko mu byo bamaze kungukira muri ubwo buboshyi n’ubudozi, harimo guteza imbere ingo zabo, bamwe basana inzu, ndetse bakaba bujuje n’inzu bakoreramo ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni umunani.

Arongera ati “Ahantu ntuye hampesha ishema kuko n’ubwo nta mugabo mfite, abana banjye babaho neza biga mu mashuri meza, ntangira mituweri ku gihe, ndi umugore ushoboye mbikesha ubuhinzi bwa kawa n’ubu bukorikori bw’ububoshyi n’ubudozi”.

Murekatete avuga ko baherutse guhabwa igikombe mpuzamahanga muri 2022 bashimirwa ko ikawa yabo yahize izindi mu buryohe
Murekatete avuga ko baherutse guhabwa igikombe mpuzamahanga muri 2022 bashimirwa ko ikawa yabo yahize izindi mu buryohe

Abo bagore barifuza ko izo Cotex bakora zarenga Akarere ka Gakenke nk’uko Murekatete abivuga ati “Ubuyobozi bw’intara turabusaba ubuvugizi, ibi bikorwa bikarenga aka karere bikagera no ku bandi Banyarwandakazi, ubushobozi turabufite bwahaza igihugu cyose, ntabwo twifuza ko ibi bikorwa tubyiharira, ni bigera no ku bandi”.

Ni igikorwa cyashimwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, mu rusinduko aherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, asura ibikorwa by’abo bagore.

Yagize ati “Icyo tugiye kubafasha ni ukubashakira isoko, izi Cotex zakenerwa n’abantu benshi kandi ziraramba, ibaze kuba zikoreshwa mu myaka itatu ku giciro buri wese yaba yakwishyura, ni igikorwa cyiza cyane turafatanya kugira ngo abagore babone isoko ryazo”.

Uretse kuba bakora izo Cotex, abo bagore baherutse guhabwa igikombe, nyuma y’uko kawa yabo ihize izindi mu buryohe ku rwego mpuzamahanga.

Umwuga w'ububoshyi n'ubudozi umaze kubateza imbere
Umwuga w’ububoshyi n’ubudozi umaze kubateza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE CYANE kuricyo gikorwa kiza mukora

MURENZI Francoise yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka