Gakenke: Bahize utundi turere mu bikorwa by’urugerero bagabirwa ‘Inka y’Ubumanzi’

Abesamihigo b’Akarere ka Gakenke bakiriye inka y’Ubumanzi hamwe n’iyayo, bagenewe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), nyuma y’uko ako karere kabaye aka mbere ku rwego rw’Igihugu, mu gukoresha neza Urugerero rw’Inkomezabigwi 10 rwo mu mwaka wa 2022/2023.

Inka y'Ubumanzi n'iyayo zahawe Akarere ka Gakenke
Inka y’Ubumanzi n’iyayo zahawe Akarere ka Gakenke

Ni mu gikorwa cyo gusoza urugerero rw’inkomezabigwi cyabereye hirya no hino mu gihugu, ku itariki 24 Gashyantare 2023, ku rwego rw’Igihugu ibyo birori bibera mu Karere ka Gakenke, aho byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.

Abitabiriye urugerero rw’Inkomezabigwi ni abarangije amashuri yisumbuye, aho bemeza ko urwo rugerero rwabunguye byinshi barufata nk’umwanya mwiza wo kwiga gucunga ingengo y’imari y’Igihugu, bashimishwa kandi ko baruhuye Leta, ahari kujya ingengo y’imari y’Igihugu bahakoresheje imbaraga zabo.

Ubwo bashyikirizaga abaturage b’Akarere ka Gakenke iyo nka, Mugabowagahunde Maurice wari uhagarariye MINUBUMWE, yavuze ko kuba ako karere kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu bitari amahirwe gahawe, ahubwo kabikoreye, aho ubwitabire bw’Intore zako buri ku kigero cyo hejuru ya 90%.

Guverineri Nyirarugero ni we wakiriye inka y'Ubumanzi MINUBUMWE yagabiye Akarere ka Gakenke
Guverineri Nyirarugero ni we wakiriye inka y’Ubumanzi MINUBUMWE yagabiye Akarere ka Gakenke

Yabashimiye kandi ibikorwa bifatika bagaragaje kandi binasubiza ibibazo Akarere kari gafite, birimo kubakira abatishoboye, asaba izo ntore gukomeza gutekereza ku bikorwa bifite udushya kandi bizana impinduka mu mibereho y’abaturage, gukoresha ingufu bafite barwanya ikintu cyose cyasubiza inyuma Abanyarwanda, basabwa kandi gukomeza ibikorwa by’indashyikirwa baba n’urumuri mu baturage.

Mu bikorwa by’urugerero byakozwe n’urwo rubyiruko, mu byakoze abenshi ku mutima, harimo ukubakira umukecuru w’imyaka 90 wabagaho nta cumbi.

Uwo mukecuru witwa Bukobwa Marie Thérèse wubakiwe inzu, mu buhamya bwe yashimiye urwo rubyiruko mu izina rya Perezida Paul Kagame, yagize ati "Nabonye aba bana baza kunyubakira none igihe cyageze inzu ndayitashye, mwakoze Imana izabahembe ntibagiwe n’Umusaza Perezida Paul Kagame. Ndamwifuriza kuramba, imiyoborere ye myiza niyo nkesha iyi nzu, ubu nciye ukubiri no kunyagirwa”.

Bafunguye ku mugaragaro inzu zubakiwe abatishoboye
Bafunguye ku mugaragaro inzu zubakiwe abatishoboye

Mu byishimo byinshi, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ku ibanga bakoresheje.

Yagize ati “Nta gitutu, nta gahato dushyira ku baturage, ahubwo ni ubukangurambaga bukorwa mu baturage, bagasobanurirwa neza ibibagenewe. Dukora ibikorwa bishimisha abaturage bigatuma tugira abaturage bishimye, n’ikindi gikorwa wabasaba bagikora bishimye kandi batekanye, nta banga ridasanzwe ni ukubana neza n’abaturage tukumva n’ikibazo byabo tukabikemurira ku gihe”.

Ku rwego rw’Igihugu, ibikorwa byakozwe mu rugerero rw’Inkomezabigwi birabarirwa mu gaciro ka Miliyari zikabakaba 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, aho ibyakozwe n’Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere bibarirwa muri miliyoni hafi 60.

Muri uyu mwaka ntabwo urwo rugerero rwitabiriwe uko bikwiye, aho abasaga 71,000 batitabiriye, abitabiriye ni 39,572 bangana na 55%.

Ababyeyi batuye abatishoboye ibiseke birimo imbuto
Ababyeyi batuye abatishoboye ibiseke birimo imbuto

Mu bikorwa byakozwe n’urwo rubyiruko, harimo kubakira abatishoboye, aho bubatse inzu eshatu, gusana ibiro by’utugari, kubaka iturima tw’igikoni, gutera ibiti, gutunganya imihanda, ubukangurambaga mu kwitabira kwishyura Mituweri no kwitabira gahunda ya EjoHeza, kurwanya igwingira mu bana, isuku n’isukura, kugarura abana mu ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Guverineri Nyirarugero Dancille yashimiye Perezida wa Repubulika, wagaruye Itorero mu Banyarwanda, ashimira na MINUBUMWE yateguye uru Rugerero, Intore zarwitabiriye ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke.

Yasabye izo ntore zisoje urugerero kurangwa n’indangagaciro za kirazira, gukunda Igihugu no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage, birimo gushakira amacumbi abatishoboye, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi.

Mugabowagahunde Maurice wahagarariye MINUBUMWE muri ibyo birori
Mugabowagahunde Maurice wahagarariye MINUBUMWE muri ibyo birori
Urubyiruko rusoje urugerero rwashimwe n'abaturage
Urubyiruko rusoje urugerero rwashimwe n’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka