Gakenke: Babangamiwe no kumara imyaka ibiri batagira ushinzwe irangamimerere mu Murenge

Abaturage bo mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, bavuga ko kuba uyu Murenge utagira umukozi ushinzwe irangamimirere, bikomeje kubadindiza no kubasubiza inyuma muri serivisi z’urwo rwego.

Ibiro by'Akarere ka Gakenke
Ibiro by’Akarere ka Gakenke

Imyaka isaga ibiri irashize Umurenge wa Mataba utagira umukozi ushinzwe Irangamimerere. Abakenera serivisi zirimo izijyanye no kwandikisha abana bavuka mu bitabo by’irangamimerere, gusezerana imbere y’amategeko, kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere, izijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi, ngo babura uko bazihabwa biturutse ku kuba nta mukozi ubishinzwe uhari.

Uwimpuhe Venuste agira ati “Hari abantu bo mu miryango yacu bagiye bapfa kugeza ubu bakibarwa muri sisiteme nk’abariho, kandi nyamara bakagombye kuba barayikuwemo. Ibyo usanga bitugiraho ingaruka nyinshi kuko nk’iyo tugiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bidusaba no kubishyurira tukabihomberamo, nyamara ikosa atari iryacu, ahubwo bituruka ku kuba nta muntu twaza ahangaha ku Murenge ngo aduhe serivisi yo kubandukuza mu bitabo”.

Nyiramana Liberatha ati “Abana bacu bamaze icyo gihe cyose barabuze uburenganzira bwo kwandikwa mu irangamimerere kimwe n’abandi Banyarwanda. Tuza ku Murenge bakatubwira kuzagaruka mu gihe runaka, cyagera tukaza bakongera kutubwira ikindi gihe gutyo gutyo, amezi agashira, umwaka ukageramo none dore imyaka irirenze abana bacu barabuze uburenganzira busesuye bwo kwandikwa mu irangamimerere. Leta nidutabare rwose”.

Ati “Turasaba ko umukozi ubishinzwe aza akicara hano ku Murenge tukajya tumubona buri uko tumukeneye, akaduha serivisi natwe tukagira uburenganzira nk’abandi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nabwo buhamya ko iki kibazo kizwi kandi kiri mu nzira zo gukemuka.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, agira ati “Hari imyanya imwe n’imwe itarimo abakozi duheruka gushyira ku isoko kandi n’uwo mwanya w’umukozi ushinzwe irangamimerere muri Mataba ni umwe muri yo”.

Ati “Turabizi ko koko akenewe mu maguru mashya, kuko nka serivisi zimwe na zimwe hariya kugira ngo abaturage bazihabwe, bijya bidusaba rimwe na rimwe koherezayo umukozi uturutse ahandi. Natwe tuba tubona ari ibintu bibangamye, ariko nakwizeza abaturage ko icyo kibazo kizakemuka bidatinze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka