Gakenke: Babangamiwe no gutegekwa kurara irondo kandi baba bari bwirirwe mu kazi

Bamwe mu batuye Akarere ka Gakenke, biganjemo abakora umwuga wo gutwara abagenzi, n’abakora ubucuruzi butandukanye bavuga ko babangamiwe n’icyemezo byafashwe n’ubuyobozi cyo kubaraza irondo, aho bemeza ko bafite impungenge z’ingaruka bishobora kubateza.

Abafite icyo kibazo ni abo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, aho bavuga ko ubuyobozi bwabagejejeho icyo cyemezo bwafashe butabanje kubagisha inama.

Ubusanzwe ngo buri mwaka basabwa gutanga amafaranga agenewe guhemba abarara irondo, ibyo bikabafasha gukora akazi kabo batekanye, dore ko abenshi muri bo basoza akazi mu ijoro.

Ngo mu minsi ishize babwiwe ko na bo bagomba kujya barara irondo, ubuze ku irondo agahanishwa ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Abo baturage bakavuga ko ibyo bikomeje kudindiza imikorere yabo, aho bashinja ubuyobozi gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kubashakamo amafaranga kuruta kubumva no gushakira hamwe uburyo ikibazo cy’irondo cyakemuka, nta muntu ubangamiye undi.

Abaganiriye na Kigali Today birinze kuvuga amazina yabo ngo bitabagiraho ingaruka, nk’uko ngo bikunze kuba ku wo bumvise ko yatanze amakuru muri ako gace.

Umwe mu bamotari yagize ati “Tubangamiwe n’icyemezo ubuyobozi bwacu bw’akagari bwafashe cyo kuturaza irondo kandi hano hari urubyiruko rukeneye kurirara tukaruhemba, kurara irondo ukazinduka ujya ku kazi ko gutwara abagenzi bishobora guteza impanuka, ni icyemezo ubuyobozi bwafashe bitabitumenyesheje”.

Arongera ati “Ni ikibazo kiri mu Murenge wa Muzo gusa, ahandi abamotari boroherezwa gukora akazi kabo, bagatanga amafaranga y’umutekano, turifuza ko mwatuvuganira wenda ku mafaranga y’umutekano twajyaga dutanga, niba adahagije bakayongera ariko bakareka tugakora akazi kacu tudahangayitse”.

Mugenzi we ati “Ibi bisa naho ari ukuduhima no gushaka amafaranga y’amande, kuko utaraye irondo bamuca ibihumbi bitanu, mwibaze uburyo tubaho, umumotari yirirwa ari kurwana no gushakisha ubuzima, maze akarara atagohetse ubundi mu gitondo akabyukira mu muhanda. Ibi se mwebwe murabona bishoboka?”.

Arongera ati “Reba assurance igeze ku bihumbi 235, authorization ni ibihumbi 35, umusoro ku nyungu n’ipatanti ni ibihumbi 80, wongereho atunga umuryango, arihira abana amashuli,….noneho rero urare irondo bucye uhonda umutwe akazi kakunanire.

Ubwo ayo mafaranga yava he? barangiza ngo utaraye irondo ni amande y’ibihumbi bitanu, ibyo koko si ukutunaniza no kuduhima? Ibyemezo nk’ibi bituma ubuzima bwacu bujya mu kaga ntubagiwe n’ubw’abagenzi dutwara kuko kubyukira mu kazi ukakirirwamo bwakwira ukarara irondo, ugakora utaruhuka ntaho bitaniye no kwiyahura ari nako ushyira mu kaga uwo utwaye.”

Si abamotari gusa babangamiwe n’icyo cyemezo kuko abacuruzi na bo bavuga ko kibabangamiye.

Umwe mu bacuruzi ati “Ikibazo cy’irondo ni imbogamizi kuri twe, nawe ibaze nk’umuntu w’umucuruzi bagupanze ku irondo, urajya kurangura, ufite abakiriya, hari ubwo dutaha saa saba z’ijoro, kandi ejo mu gitondo ufite akandi kazi, noneho ntunaruhuke ugategekwa kurara hanze ntabwo biba byoroshye”.

Arongera ati “Reba nk’umumotari, ibaze yiriwe mu kazi atashye mu ijoro ngo najye ku irondo, nta mwanya arabona wo kuryama ngo asinzire, ubwo se ejo azatwara umugenzi amugezeyo amahoro?”.

Undi ati “Ibaze kuba uri umucuruzi bakaza bakakubwira ngo sohoka ufunge ujye ku irondo, umuntu aba asora atanga amafaranga akenewe yose ndetse n’ayo kurara irondo, ariko bagahindukira bati funga ujye ku irondo, umumotari bati parika moto ujye ku irondo, abo bayobozi badushakira iterambere koko?”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Niyoyita Jean Pierre maze avuga ko ayo makuru ari ubwa mbere ayumvise.

Ati “Sinzi umuturage uguhaye ayo makuru icyo kibazo ni ubwa mbere nacyumva, nta muturage n’umwe wigeze anyegera ngo ambwire ko afite ikibazo cy’irondo, aha mu kagari ka Rwa ni naho ibiro by’umurenge byubatse, umuturage wese ugize ikibazo turamwumva tukamufasha, hari icyo amategeko ateganya ku bantu bafite imirimo itabemerera kurara irondo, iyo nsimburamubyizi barayitanga”.

Uwo muyobozi avuga ko habayeho imivugururire y’irondo, aho rigomba kuba rishingiye ku isibo, asaba abo bamotari n’abafite businesi zitandukanye kugana umurenge bagafashwa.
N’ubwo Gitifu avuga ko atazi icyo kibazo, abo bacuruzi n’abamotari bavuga ko bakimugejejeho mu nama yamuhuje na bo.

Umwe ati “Icyo kibazo no mu nama twarakibajije badusubiza ko ariko itegeko ryabigennye, Gitifu w’Umurenge ntiyavuga ko atakizi kandi yari ahibereye, ntibakajye bashaka guhisha ibintu, nibadufashe be kuturaza irondo dufite akazi kadusaba gutaha mu ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzigerere kuri terrain

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Mwazagiye no mu bigo by’amashuri mukareba ibijyanye n’imyigire kuri system nshya ya equip ko nayo Atari shyashya!!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka