Gakenke: Amazi Mujawashema yagejeje ku baturage atumye abangavu babyaye imburagihe bahabwa ihene

Nyuma y’uko Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yakusanyije miliyoni 76 z’Amafaranga y’u Rwanda binyuze mu muryango yashinze witwa “Africa Jyambere”, akubakira abaturage umuyoboro w’amazi ureshya na 9,5 Km, uwo muyoboro wakomeje kubyazwa umusaruro aho urimo kwifashishwa mu koroza ihene abangavu babyaye imburagihe.

Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere
Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere

Mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 06 Kamena 2021, ifite umutwe ugira uti “Mujawashema yubakiye abaturage umuyoboro w’amazi wa miliyoni 76”, abaturage banyuranye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batanze ubuhamya bw’ubuzima bubi babagamo, bashimira uwo muterankunga (Mujawashema Candide) bafata nk’umwana wabo, dore ko n’ubwo aba mu mahanga avuka muri ako gace.

Ni nyuma yo kugeza umushinga we mu bo babana mu mujyi wa Lyon, bakusanya izo miliyoni 76, ahitamo kuza kubakira abaturage uwo muyoboro w’amazi aho ku ivuko mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

Nk’uko kuri uwo munsi abaturage bamwijeje kuzasigasira icyo gikorwaremezo bagejejweho, nyuma Kigali Today yafashe umwanya wo kujya kureba uburyo uwo muyoboro ukoreshwa, isanga ukomeje kubyazwa umusaruro aho wifashishwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, biturutse ku mafaranga umunani umuturage yishyura ku ijerekani y’amazi.

Ubwo hatangwaga ihene 25 ku bakobwa 25 bo mu Murenge wa Ruli kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nzeri 2021, hanatangwa n’izindi ebyiri ku rubyiruko rw’abakorerabushake babiri batishoboye, Mukakimenyi Angès Ushinzwe gukurikirana imishinga ya Mujawashema, yavuze ko mu mafaranga yaguzwe izo hene, harimo ya yabdi umunani buri muturage yishyura ijerekani y’amazi.

Yavuze ko ayo mafaranga abaturage batanga ku ijerekani, yacunzwe neza none akaba atangiye kwifashishwa mu bindi bikorwa birimo no kwita kuri abo bakobwa babyaye imburagiye, akiyongera ku yandi ava mu bufasha bw’umuryango Africa Jyambere washinzwe na Mujawashema.

Yagize ati “Twatanze ihene 25 ku bana b’abakobwa babyariye iwabo, nyuma y’uko byari bitangiye kugaragara ko bamwe batangiye kurwaza abana babo indwara ziterwa n’imirire mibi, abagaragayeho icyo kibazo duherutse kubaha n’inkoko zibafasha mu kongera imirire, ubu bufasha bw’izi hene, bufitanye isano n’uriya mushinga w’amazi”.

Arongera ati “Mu mafaranga twaguze ayo matungo, hari ayo dukura kuri wa muyoboro w’amazi wagejejwe ku baturage, turavomesha ijerekani ikagura amafaranga umunani, ayo mafaranga ni yo yifashishwa mu gusana ibyangiritse no guhemba umukozi urinda uwo muyoboro w’amazi. Ku mafaranga yasigaye, Africa Jyambere yarayongereye tubasha gufasha abo bagenerwabikorwa”.

Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi
Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi

Mukakimenyi avuga ko ikigambiriwe ari ugufasha Abanyarwanda mu mibereho myiza, hagendewe ku bushobozi buhari n’abafite ibibazo kurusha abandi, uwo mushinga ukazaguka ukagera ku bantu benshi.

Bamwe mu bakobwa borojwe ihene baganiriye na Kigali Today, bavuze ko kuba batekerejweho bibahaye imbaraga zo kongera kwigarurira icyizere cy’ubuzima bamwe bari baramaze gutakaza, ikindi ngo iryo tungo rikaba rigiye kubahindurira imirire, aho bagiye kubona ifumbire izabafasha kwita ku turima tw’igikoni.

Uwimana Liliane, ati “Ndashimira uwakoze iki gikorwa cyo kudufasha akadufata nk’abantu nk’abandi, ibi bitwongerera icyizere cy’ubuzima. Ikindi kuba twarabyariye mu rugo kandi abenshi tutujuje imyaka y’ubukure, kurera abana biratugora cyane, uwatekereje kudufasha turamushimira atubereye aho ababyeyi bacu batabaye. Iyi hene kandi ndayifata neza mu myaka iri imbere ndaba mfite ihene nk’eshanu, zizamfasha gusubira mu ishuri, ikindi kandi, ifumbire irabonetse ngiye kwita ku mboga”.

Nyiransabimana Marie Jeanne, ati “Nshimiye abantu batekereje kuduha itungo, njye mbona iyi hene igihe kumpindurira ubuzima, kuko mbonye ifumbire yo kwita kuri dodo, bityo njye n’umwana wanjye tugire ubuzima bwiza, ndamushima cyane yarakoze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ibyo bikorwa uwo mugiraneza akomeje gukorera muri uwo murenge, bifasha abaturage mu iterambere no mu mibereho myiza yabo.

Agira ati “Abaturage babonaga amazi bibavunnye kandi mabi, aho ijerekani yagurwaga 200 ubu ikaba igeze ku mafaranga umunani, muri make ikibazo cy’amazi cyarakemutse abaturage baruhutse imvune, abana baruhuka kujya kuvoma kure rimwe na rimwe bikababuza kwiga neza. None dore uwo mugiraneza adufashirije abana babyariye iwabo batishoboye, ni uwo gushimirwa”.

Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy'u Bufaransa akomeje gufasha abaturage bo ku ivuko
Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy’u Bufaransa akomeje gufasha abaturage bo ku ivuko

Ni umuyoboro wakemuye ikibazo cy’amazi mu ngo 900, by’umwihariko mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ruli aritwo Ruli, Rwesero na Jango.

Uwo muterankunga yemeza ko afite intego yo kwagura ibikorwa by’umuryango Africa Jyambere bikagera kuri benshi, mu rwego rwo gukomeza kunganira igihugu mu kuzamura iterambere ry’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka