Gakenke: Ahumekera mu muhogo kubera ibyuma yatewe n’abacengezi

Rucyema Petero wavutse mu mwaka 1926 yahoze ari umuyobozi wa serire (resiponsable) cyangwa (kuri ubu) w’akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke ngo ahumekera mu muhogo kubera ibyuma yatewe n’abacengezi bari barazahaje agace k’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu 1996.

Uyu musaza Rucyema ngo yazize gutoragura abakobwa b’abatutsikazi mu bihe by’abacengezi akabafata neza ubundi abacengezi bahageze bamutera ibyuma mu muhogo.

Ahumekera mu muhogo kubera ibyuma yatewe n'abacengezi.
Ahumekera mu muhogo kubera ibyuma yatewe n’abacengezi.

Ku bw’amahirwe ariko yaje kujyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri aravurwa aho yashakiwe ubundi buryo bwo guhumeka kuri ubu akaba asigaye ahumekera mu muhogo.

Mu ijwi rye ridasohoka neza kubera ko aba arimo kurwana no gukurura umwuka, Rukema ati “Nari resiponsabure maze baraza bankubita ibyuma, icyo nazize ni uko hari abakobwa b’abatutsikazi natoraguye mbafata neza barabanziza.”

Uretse kuba abacengezi baramuteye ibyuma mu muhogo, ngo nyuma baje kumwicira umugore gusa kuri ubu akaba yarashatse undi bamaze kubyarana abana batatu.

Nyuma yo kuvurwa agakira, Rucyema yakomeje kugenda afashwa bitandukanye kuko uretse mituweri atangirwa n’akarere yanahawe inkunga y’amafaranga na Perezida, Paul Kagame, akaba avuga ko yamufashije kuko yaguzemo isambu.

Si Rucyema gusa abacengezi bari baribasiye muri kariya gace kuko banamugaje uwitwa Pascal Rwajekare, na we wo mu Kagari ka Rurembo, uvuga ko yakubiswe inkoni mu misaya no mugongo ku buryo kugeza n’uyu munsi bijya bimugaruka.

Ati “Njyewe barankubise, bankubita inkoni itambitse muno mu menyo baraza bankubita indi itambitse mu mugongo ubu ntabwo mbona ubunyeganyega iyo umugongo wamfashe mbura n’ubuhinduka.”

Gusa ngo muri rusange abacengezi basigiye abaturage batuye muri kano karere isomo rikomeye ku buryo badashobora kwongera gukorana na bo kubera ubugome bw’indengakamere bababonanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa Venuste Bizimana, avuga ko uyu musaza yatewe ibyuma n’abacengezi bamuziza ko yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari.

Icyo gihe iwabo habaga umwana w’umukobwa wari warahishwe n’umukazana we mu gihe cya Jenoside , ariko nyuma uyu mwana w’umukobwa yaje gusubira iwabo

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imuhe umugisha nubwo ababaye ariko ntiyapfuye abatekerezaga ko bamvukije ubuzima isoni zizabica

Mulisa yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

uriya musaza pee ni uwo kwitabwaho

peter yanditse ku itariki ya: 14-06-2015  →  Musubize

Imana ikunda kiremwa muntu KOKO, uwo musaza izamuhe iruhuko ridashira.

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka