Gakenke: Agaseke kakuye abagore mu bukene kabageza ku mamiliyoni

Batangiriye ku gukusanya amafaranga 50 buri wese, bitabira umwuga wo kuboha ibiseke, uko yiyongeraga na bo bagura ibikorwa ku buryo ubu barenze ku kubigurishiriza ku masoko yo hafi yabo, bakaba babigemura no mu tundi turere tw’igihugu no hanze yacyo, ku buryo bageze ku mitungo y’asaga miliyoni 30Frw.

Iterambere ryabo barikesha kuboha uduseke bagurisha ku masoko arimo n'ayo hanze y'u Rwanda
Iterambere ryabo barikesha kuboha uduseke bagurisha ku masoko arimo n’ayo hanze y’u Rwanda

Abo ni abagore bo mu murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke bibumbiye muri Koperative yitwa “Duhaguruke Mataba” biyeguriye umwuga wo kuboha uduseke.

Bagitangira iyi Koperative mu mwaka wa 2007, uduseke babaga baboshye batugurishaga ku mafaranga atarenze 1000. Ariko ntibatinze kubona amasoko yaba hanze no mu turere dutandukanye tw’igihugu, ku giciro kiri hejuru y’amafaranga 3000 buri gaseke kamwe.

Ibi abanyamuryango babyubakiyeho bibakura mu bwigunge na Koperative ubwayo ibasha kwaguka mu birebana n’amikoro. Mukasine Léoncie, yanze guheranwa n’ubuzima bubi yinjiyemo akimara gupfakara atagira n’ababyeyi, ubwo yamaraga kwinjira muri iyo Koperative ngo hari byinshi byahindutse.

Yagize ati “Nari umupfakazi wo mu cyaro, ntagira ababyeyi kuko bose bishwe n’abacengezi. Byangize umutindi nyakujya, utarabashaga gutunga n’abana batatu umugabo yansigiye. Nirirwaga ndira nkarara gutyo ntafite iyo nerekeza, utambaza akambaro kaba akanjye cyangwa ak’abana ngo nkakwereke. Nafashe icyemezo cyo kwisunga abandi muri koperative kuko nari ndambiwe ubwo buzima, intangiriro yo kuboha agaseke yanjye iba ibaye iyo”.

Uko inyungu ikomoka muri Koperative niko abayigize bayegeranya buri nyuma y’amezi atatu bakayisaranganya aho nibura buri umwe agenerwa amafarangari ari hagati y’ibihumbi 80 n’ibihumbi 100.

Mukasine muri 2018 ubwo yari amaze kugabana ku bwasisi muri Koerative, yigiriye inama yo kudasesagura agura inka y’ibihumbi 95. Icyo gihe yari ikiri nto, ayitaho kugeza ubwo ikuze, ubu ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 500.

Ntatinya kuvuga ko agaseke ariko kamukuye ibuzimu kakamushyira ibuntu kuko uretse iyi nka yoroye, ubu atakibura igitenge cyo kwambara, ibitunga umuryango we no kurihira abana amashuri.

Yagize ati “Amafaranga atunga imiryango yacu aba yakomotse ku duseke tuboha. Abana ntibabura uko bariha amashuri kuko koperative ibabereye maso. Nkubwije ukuri, Agaseke kanzuriye ubuzima, nongera kubona umucyo. Ni igikoresho mpa agaciro gakomeye, ku buryo n’uwo nasanga yagafashe nabi nabifata nko kuntokoza mu maso yongeye kureba ibyiza ngakesha”.

Ngo mbere ya Covid-19 isoko bagurishagaho uduseke ryari rihagaze neza kuko buri cyumweru bashoboraga kugeza mu duseke 300 ku masoko yo hirya no hino kandi twose tukagurwa, bibafasha kwagura ibikorwa, aho ubu babashije kwiyubakira inzu ebyiri z’ubucuruzi, bituma babona aho bakorera n’aho bakodesha hakabinjiriza amafaranga.

Ubwo bucuruzi bwanabafashije kwigurira ibibanza bibiri bateganya kuzubakamo andi mazu, n’ishyamba bateyemo ubwatsi, bifashisha mu kuboha uduseke. Iyo mitungo yose ikaba ibarirwa mu gaciro k’amafaranga akabakaba Miliyoni 30.

Umuyobozi wa Koperative Duhaguruke Mataba, Nirere Scolastique, avuga ko mu banyamuryango bayo nta n’umwe utoroye itungo. Ntawe ukibura uko yishyura mituweri kandi babashije guca nyakatsi yaba iyo ku mazu n’iyo ku buriri.

Yagize ati “Twasanze nta munyamuryango ukwiye kurara ku byatsi nk’uko byahoze kuri bamwe twitabira gahunda ya sasa neza. Ubu nta muntu ugisabiriza, yewe nta n’ukirwara ngo abure uko yivuza. Ibi byose tubikesha umuco wo kureba kure kwa koperative twatojwe na n’Ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.

Mu banyamuryango b’iyo koperative uko ari 30, abagera kuri 29 ni abagore mu gihe umugabo ari umwe gusa. Abo bagore ngo bubatse ingo zitakirangwamo amakimbirane aterwa n’ubukene.

Nirere yongeyeho ati “Umugore yabaga yasigaye mu rugo ntacyo yinjiza uretse gutegereza ikintu cyose agenerwa n’umugabo, uhereye ku byo guteka kugeza ku mwambaro. Rimwe na rimwe yataha ntacyo acyuye, umugore agakeka ko hari icyo yamuhishe, bikabyara amakimbirane gutyo. Ariko ubu niba umugore abasha gukora akinjiza ifaranga, yunganira umugabo we bagatunga urugo, bikabarinda ko umwe yavunisha undi, bakabana batekanye”.

Ibikoresho bifashisha mu kuboha uduseke nk’ubwatsi bw’ishinge n’imigwegwe buboneka bitabagoye kuko ubwo badahinga babugurira hafi, hakiyongeraho n’utugozi twa pulasitiki tuzwi nka mishipiri two bagurira mu masoko.

Mu bundi bwoko bw’ubwatsi bakoresha baboha ibiseke bwitwa ubuhivu, ariko bwo ngo buturuka mu gihugu cya Uganda.

Muri iki gihe icyorezo Covid-19 cyadutse, ngo amasoko yo mu gihugu no hanze yacyo nko mu Buholandi yaragabanutse, ku buryo nibura mu cyumweru kimwe bashobora kugemura uduseke tutarenga 50 tuvuye kuri 300.

Ibyo ariko ngo ntibibaca intege, kuko bagikomeye ku cyifuzo cyo kuzagura ikinyabiziga mu minsi iri imbere, kizajya kibafasha kugeza ibyo bakora ku masoko bidasabye kubitegera.

Igitekerezo cyo kuboha uduseke bakigize nyuma y’uko bajyaga mu mamurikagurisha yaberaga ahandi mu turere, bakabona agaseke kari mu bintu bikunzwe, kandi bigurwa na benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka