Gakenke: Abibasiwe n’Ibiza bashyikirijwe ibiribwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho ingaruka n’ibiza byibasiye uturere dutandukanye na Gakenke irimo.

Ni ibiribwa bahawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema) aho imiryango 260 yo mu mirenge ya Rusasa na Mugunga mu Karere ka Gakenke yahawe Toni 14 z’ibiribwa bigizwe na kawunga n’ibishyimbo.

Minisitiri Shyaka avuga ko n’ubwo hari byinshi byangiritse bidakwiye guca intege abaturage, abasaba gushyira imbere umuhate wo gukora ariko by’umwihariko bava mu manegeka.

Yagize ati: "Turi mu bihe by’imvura nyinshi, hari amashuri mushobora gucumbikamo, turabakangurira kuva mu manegeka mwihutira kujya ahadashyira ubuzima bwanyu mu kaga mu gihe na Leta ikisuganya ngo isane ibyangiritse".

Yabasabye kutiheba kuko hari imbaraga nyinshi zizakoreshwa yaba mu miganda abaturage bazafatanya n’abayobozi kugira ngo ibyangijwe byongere bisanwe.

Iyi miryango ni imwe mu yaherukaga kugerwaho n’ingaruka z’ibiza byabibasiye ibice bitandukanye by’igihugu, bihitana bamwe, abandi amazu arasenyuka kugeza ubu hakaba hari imiryango myinshi icumbikiwe mu bigo by’amashuri.

Muri rusange Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yamaze gushyikiriza akarere ka Gakenke ibiribwa bipima toni 75,306 zigizwe na Toni 47,544 z’ibigori na Toni 27,762 z’ibishyimbo, igisigaye akaba ari ukubishyikiriza abagenerwabikorwa bo mu miryango 1,413 yo muri aka karere yagizweho ingaruka n’ibiza.

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi Kayisire Marie Solange ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, na Guverineri w'Amajyaruguru Gatabazi JMV, basuye abaturage bahuye n'ibiza mu minsi ishize bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke babashyikiriza ibiribwa
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, na Guverineri w’Amajyaruguru Gatabazi JMV, basuye abaturage bahuye n’ibiza mu minsi ishize bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke babashyikiriza ibiribwa

Ibiza biheruka kwibasira uturere dutandukanye byashegeshe akarere ka Gakenke ku kigero cyo hejuru kurusha utundi turere kuko byahitanye abaturage 23, bisenya amazu, imiryango isaga 1600 isigara iheruheru imihanda n’imyaka birangirika.

Mu Karere ka Gakenke habarurwa imiryango 5000 ituye mu manegeka.

Aba bayobozi bakaba basuye n’ibice bitandukanye biheruka kwangizwa n’ibiza mu Karere ka Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka