Gakenke: Abavuga rikumvikana bibukijwe ko ari intangarugero ku bo bayobora

Mu ruzinduko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille akomeje kugirira mu Mirenge inyuranye igize uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, aributsa abavuga rikumvikana kuba intangarugero ku bo bayobora, banoza n’izindi nshingano zifasha abaturage kugana iterambere.

Abavuga rikumvikana bibukijwe ko ari intangarugero ku bo bayobora
Abavuga rikumvikana bibukijwe ko ari intangarugero ku bo bayobora

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu Mirenge ya Coko, Minazi, Muyongwe na Rushashi mu Karere ka Gakenke, yaganiriye n’abavuga rikumvikana barimo abayobozi b’inzego z’ibanze kuva kuri ba Mutwarasibo kugeza ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye abikorera, urubyiruko n’abagore, amadini n’amatorero.

Yabashimiye uruhare bakomeje kugira, mu bikorwa bitandukanye by’iterambere rigaragara muri aka gace, ndetse n’isuku iranga abagatuye.

Yabasabye kurushaho kunoza aho bitameze neza, bashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’amakimbirane bikiboneka mu miryango n’ihohoterwa rikorerwa abangavu, gushishikariza abaturage kwizigamira muri gahunda ya ‘Ejo Heza’ no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano nk’umusingi w’ibikorwa byose by’iterambere.

Yabasabye kandi kurushaho kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo no kubakundisha gahunda zose za Leta, guha agaciro no gufata neza ibikorwa bibakorerwa no kuba intangarugero ku baturage barangaje imbere.

Ati “Murakora turabibona, ariko kandi murasabwa kongera umurego no gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’amakimbirane bikoboneka mu miryango murwanya n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abangavu. Murasabwa kandi kurushaho gukemurira ibibazo abaturage no kubakundisha gahunda za Leta, muha agaciro kandi mufata neza ibikorwa bibakorerwa mutibagiwe kandi kuba intangarugero ku baturage murangaje imbere”.

Ni impanuro zashimishije abitabiriye iyo nama, bemeza ko uruzinduko rwa Guverineri rubongereye imbaraga zo kurushaho gukora cyane no gutunganya neza inshingano zabo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille

Ndacyayisenga Vedaste, Umuyobozi w’umudugudu wa Kavumu mu Murenge wa Coko ati “Twamaze kubona ko inzego nkuru za Leta zegereye abaturage, kandi iyo umuntu aguhaye impanuro imbonankubone, ntabwo ari nko kubisoma mu binyamakuru icyo avuze kirushaho kumvikana. Ni uruzinduko rwadushimishije cyane kandi iyo umuntu yagusuye bigutera akanyabugabo, ukunguka impanuro nyinshi zo kubwira abaturage”.

Arongera ati “Mu byo dusanzwe twibandaho, ni ugushishikariza abaturage ubuhinzi bwa kijyambere no gukoresha neza ifumbire mva ruganda, kubahiriza gahunda za Leta no kurinda umutekano, iyo wigisha umuntu bisaba guhozaho, hari ubwo abaturage batinda kumva ariko bakazagera ubwo bumva, kandi nawe iyo ubaye intangarugero bakakureberaho kubigisha biroroha, tugiye kurushaho kubegera nk’uko Guverineri yabidusabye”.

Habineza Jean de Dieu, Umuyobozi wa kamwe mu tugari two mu Murenge wa Rushashi ati “Iyo umuntu mukuru nka Guverineri avuze ati reka nsure aba bantu biba ari iby’agaciro, byatweretse ko adufite ku mutima, kandi impanuro yaduhaye ziradufasha mu kazi kacu ka buri munsi”.

Arongera ati “Ubundi icyo twibandaho, ni ugufasha abaturage kugira umuryango utunganye turwanya amakimbirane, aho twifashisha umugoroba w’umuryango uba buri cyumweru cya gatatu cy’ukwezi, kandi birabafasha cyane kuko haganirirwamo uburyo ingo zibanye, izibanye mu makimbirane zikagirwa inama dore ko izo ngo ziba zituranye izifite amakimbirane zizwi, ubona bifasha kuko amakimbirane aragenda agabanuka”.

Bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibyifuzo
Bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibyifuzo

Abo bayobozi barishimira ibikorwa by’iterambere Leta y’u Rwanda imaze kubagezaho, birimo umuhanda Giticyinyoni-Ruli-Rushashi-Gakenke, kuko ubu ari nyabagendwa ukaba uteganywa gushyirwamo kaburimbo, ariko basaba Guverineri ko aho ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi bitaragezwa ko na ho hatekerezwaho mu minsi iri imbere.

Abo bavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Coko, Minazi, Muyongwe na Rushashi, bijeje Guverineri ko badateze kudohoka mu rugamba rwo guharanira no guteza imbere imibereho y’abaturage

Abahagarariye Amadini n'Amatorero nabo bitabiriye iyo nama
Abahagarariye Amadini n’Amatorero nabo bitabiriye iyo nama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka