Gakenke: Abaturage biguriye moto ngo ibafashe kurushaho kunoza isuku n’umutekano

Iyi moto yo mu bwoko bwa RMC 150 yaguzwe ku bufatanye bw’Abaturage bo mu Murenge wa Muhondo muri Gakenke. Bagiye bitanga babinyuza muri Komite z’Imidugudu, ikazajya ikoreshwa muri gahunda zo kunoza isuku n’umutekano.

Abaturage biguriye iyi moto ngo ijye iborohereza mu bikorwa byo kunoza isuku no gucunga umutekano
Abaturage biguriye iyi moto ngo ijye iborohereza mu bikorwa byo kunoza isuku no gucunga umutekano

Uwibambe Jérémie utuye muri uyu murenge yagize ati: “Twishimiye ko uyu muhigo twiyemeje nk’abaturage tuwugezeho, dusanzwe tugira ubufatanye mu gushyira mu bikorwa isuku no kwicungira umutekano. Kuba iki kinyabiziga tukiguriye bizadufasha kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isuku n’umutekano, kuko abadufasha mu bugenzuzi bwabyo bazaba bafite uburyo buboroheye bwo kutugeraho badukebura turi benshi kandi mu gihe gito”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine, n’Umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Rushashi, ku wa gatandatu tariki 25 Mutarama 2020, igikorwa cy’umuganda gihumuje, bitabiriye umuhango wo gushyikiriza abaturage bo muri uyu murenge iyi moto, ikaba yaratwaye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Muri aya mafaranga habariwemo ikiguzi cyayo, Plaque, assurance no kuyandikaho amagambo.

Uwimana Catherine yabasabye kunoza isuku ku mubiri, mu ngo, mu nzira n'ahahurira abantu benshi bikajyana no kwicungira umutekano
Uwimana Catherine yabasabye kunoza isuku ku mubiri, mu ngo, mu nzira n’ahahurira abantu benshi bikajyana no kwicungira umutekano

Uwimana Catherine yabasabye kurushaho kunoza isuku yaba ku mubiri, mu ngo zabo, aho bagenda n’aho bahurira ari benshi kandi bikazajyana no kwicungira umutekano. Yagize ati: “Turabashimira ko mwafashe iya mbere mukagira ubushake bwo kwegeranya ubushobozi mubyitekerereje kugeza ubwo mwiguriye iyi moto. Ubu ni uburyo bwiza mubonye bugiye kubongerera imbaraga mu kunoza isuku no kwicungira umutekano. Icyo tubasabye ni ukuyifata neza kugira ngo izarambe, bibageze no ku rwego rwo kwigurira imodoka yo kuyunganira”.

Iyi moto izajya icungwa n’umurenge, ikazajya ikoreshwa mu kuzenguruka mu midugudu igize Umurenge wa Muhondo mu kugenzura uko isuku ishyirwa mu bikorwa n’umutekano muri rusange.

Mu gikorwa cy’umuganda wabereye muri uyu murenge, abaturage bifatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu guhanga no gutunganya umuhanda w’ibirometero hafi bibiri, batunda amabuye ari nako abandi babumba amatafari y’inkarakara, no kuvugurura ubwiherero mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage. Hari n’imiryango itishoboye yorojwe amatungo magufi agizwe n’ihene 59.

Imiryango itishoboye 59 yorojwe amatungo magufi yo kwikenuza
Imiryango itishoboye 59 yorojwe amatungo magufi yo kwikenuza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka