Gakenke: Abaturage barishakamo asaga miliyoni 800 yo kwiyubakira Isoko

Nyuma yo kumara igihe kinini bahanganye n’imbogamizi zituruka ku kuba batagira isoko, abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batangiye kwegeranya ubushobozi bw’amafaranga bazifashisha mu kwiyubakira isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bari bitabiriye igikorwa ryo kwishakamo ubushobozi, hamaze kuboneka asaga Miliyoni 200
Abaturage bari bitabiriye igikorwa ryo kwishakamo ubushobozi, hamaze kuboneka asaga Miliyoni 200

Uyu Murenge ufatwa nk’umwe mu Mirenge iza imbere mu Karere ka Gakenke mu gukungahara, bigaragarira mu bikorwa remezo byinshi bihuza umubare munini w’abaturage nko kuba hari Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, Ibitaro bya Ruli, ibigo by’amashuri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwahaye benshi akazi na centre z’ubucuruzi ziteye imbere ariko ukaba utagira isoko ryubakiye, rishobora korohereza urwo rujya n’uruza kubona aho ruhahira cyangwa rugurishiriza ibicuruzwa.

Muri centre y’ubucuruzi ya Ruli, ifatwa nk’ihuriro ry’ibyo bikorwa byose, agasoko gahari, karemera mu kibuga gito kiri rwagati y’inzu z’ubucuruzi. Ibicuruzwa biba bitanditse hasi, ku buryo imvura iyo iguye binyagirwa naho mu gihe cy’izuba ivumbi n’ubushyuhe bikangiza ibicuruzwa.

Umwe mu bo Kigali yahasanze ahacururiza imbuto agira ati: “Kutagira isoko biratubangamira cyane kuko nk’imvura iyo iguye itunguranye dukizwa n’amaguru tujya gushakisha aho tuyikinga ibicuruzwa bigasigara bihanyagirirwa ari nako amazi y’ibiziba abyuzuramo bikaduhombya”.

Undi ati: “Iki kibuga kuba ari gito cyane, abantu baturutse imihanda yose baje kurihahriamo baba birundanyije bacucitse, ku buryo n’umuntu iyo arangaye gatoya ibicuruzwa bye babinyukanyuka kuko biba bitanditse ku mifuka tuba twarambuye hasi, bikangirika agatahira aho. Abacuruza imboga, imbuto n’ibindi biribwa bitaramba duhora mu bihombo by’uko iyo izuba rivuye ribyangiriza. Nta muntu uza kubicururiza muri rino soko ngo abimarane kabiri bitangiritse kuko bitewe n’uko dutagira aho tubyugamisha”.

Mu kubona ko iri soko rikomeje kuba nyabagendwa n’abantu benshi dore ko rinaremwa n’abaturuka mu Turere twa Muhanga na Kamonyi byegeranye n’uyu Murenge wa Ruli, abaturage bahisemo kwishakamo ubushobozi ngo bashyire mu bikorwa umushinga wo kubaka isoko, aho ubu bamaze kwegeranya asaga Miliyoni 200 muri Miliyoni 800 zagaragajwe n’inyigo yakozwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli Hakizimana Jean Bosco, avuga ko bakomeje urugendo rwo gukusanya amafaranga akenewe, ku buryo bitarenze muri Nyakanga 2024, umushinga wo kubaka iri soko uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “Gahunda yo kuryubaka izakorwa mu gihe cy’imyaka itatu, kandi duteganya ko mu mezi ari hagati y’atanu n’atandatu ari imbere imirimo izaba yatangiye. Abaturage ku giti cyabo, ibigo byinshi birimo n’ibikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibitunganya Kawa n’ibikora indi mirimo itandukanye bikomeje kwegeranya umusanzu wabyo, kandi ukurikije uburyo biri gukorwamo n’umuvuduko biriho, dufite icyizere ko n’igihe twihaye cyo kuba ryatangiye kubakwa ahubwo bishobora kuzakorwa na mbere yaho”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimye abaturage bagize ubushake bwo kwishakamo igisubizo, agasanga uru ari urugero n’abandi bakwiye kwigiraho mu rugendo abanyarwanda barimo rwo kwiyubakira igihugu.

Guverineri Mugabowagahunde yasuye ahazubakwa iryo soko, ashima abaturage umuhate bafite
Guverineri Mugabowagahunde yasuye ahazubakwa iryo soko, ashima abaturage umuhate bafite

Ati: “Ubu bushake bw’abaturage bihurije hamwe mu gushaka umuti w’ikibazo cy’iri soko bigaragara ko ryari ribabangamiye, ni urugero rufatika rw’ibishoboka n’abandi bakwiye kwigiraho. Iyo tuvuga kwishakamo ibisubizo no kumva ko ibintu byose bishoboka turebera ku rugendo rw’iterambere u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze ubu”.

“Aba baturage rero nibakomerezeho kandi natwe nk’Intara turabizeza ko tuzababa hafi mu bujyanama, tubakorere ubuvugizi ahakenewe ibyangombwa bibonekere igihe kandi n’igihe rizaba ryuzuye tuzababa hafi mu bireba n’imicungire yaryo izarusheho kunozwa maze koko abari barisonzeye ribagirire akamaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka