Gakenke: Abari bamaze igihe mu icuraburindi bagiye kugezwaho amashanyarazi

Abatuye mu Midugudu imwe n’imwe yo mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bakigowe no kubaho mu icuraburindi, riterwa no kuba batagira umuriro w’amashanyarazi, aho bibasaba gukora ingendo zitaboroheye, bajya gushaka serivisi zikenera ingufu z’amashanyarazi, gusa bahawe icyizere cy’uko icyo kibazo gikemuka bidatinze.

Abaturage bijejwe ko mu gihe kidatinze bazaba bafite amashanyarazi
Abaturage bijejwe ko mu gihe kidatinze bazaba bafite amashanyarazi

Ahiganje icyo kibazo ni mu Midugudu nka Mutara, Bukonde na Munihi, abahatuye bagaragaza ko banyotewe kubona umuriro w’amashanyarazi, nk’uko Ngirimana Jehovani yabivuze.

Ati "Dukenera gusharija telefoni, kwiyogoshesha cyangwa kubetesha ibinyampeke bikadusaba kugenda isaha irenga, tujya mu zindi santere zagejejwemo amashanyarazi, no kugaruka tuvuyeyo bikaba uko. Ni ibintu bituvuna cyane kandi kuko haba ubwo tunagezeyo twasanga umuriro wabuze tukagarukira aho. Hashize imyaka myinshi iki kibazo tukigeza ku buyobozi, bwaba ubw’umurenge ndetse n’ubw’Akarere ntako tutatakambye, ariko bigeze ubu bitarakemuka. Bakwiye kudufasha rwose tukava muri ubu bwigunge”.

Umushinga wo kugeza amashanyarazi muri aka gace umaze igihe utekerezwa, ndetse ngo mu gihe gishize wari watangiye kugira icyo ukorwaho, hashingwa amapoto ariko haje kubaho ikibazo cy’insinga ziyobora amashanyarazi mu ngo z’abaturage zitabonekeye igihe.

Gusa ubuyobozi bwizeza aba baturage ko biri mu nzira yo kuboneka.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Minazi, Ndacyayisenga Patrick agira ati "Kuhageza amashanyarazi byaje kudindizwa n’insinga zatinze kuboneka, ariko inkuru nziza nabwira abaturage ni uko ubwo duheruka gukurikirana iby’iki kibazo mu nzego zishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu minsi micyeya ishize, zatubwiye ko insinga zamaze kuboneka, igisigaye akaba ari ukohereza abatekinisiye bakaza kuzishyiraho, kugira ngo abaturage babone umuriro. Turakomeza gukora ubuvugizi byihutishwe”.

Mu Mudugudu wa Mutara hagaragara ‘transformateur’ ebyiri, harimo imwe yifashishwa n’imashini zitunganya amazi y’umuyoboro uheruka kubakwa muri kano gace, indi ikaba yifashishwa mu gutwara amashanyarazi ku munara w’imwe muri sosiyete z’itumanaho, na wo wubatse muri ako gace.

Benshi mu baturage bakunze kwifuza ko izo transformateur zafatirwaho amashanyarazi, ariko abatekinisiye babikurikiranira hafi bo bakagaragaza ko ingufu zazo zidafite ubushobozi bwo guhaza ingo zihari.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, yizeza abaturage bo muri aka gace ko amashanyarazi azabageraho mu gihe cya vuba.

Yagize ati "Twihaye intego y’uko umwaka utaha wa 2024 abaturage bose bazaba bacana umuriro, waba uw’ingufu z’amashanyarazi cyangwa akomoka ku mirasire y’izuba. Abayasonzeye tugenda tuyabasaranganya tugendeye ku rutonde rw’abo dufite mu mihigo, kandi ukurikije imbaraga Leta ibishyizemo, nta kabuza iyo ntego bizagera icyo gihe twayigezeho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka