Gakenke: Abantu babiri baburiye umwuka mu kirombe barapfa

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, baguye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2020.

Abo bagabo ni Nsengiyumva Olivier w’imyaka 24 na Bavugayubusa Emmanuel w’imyaka 38, basanzwe bakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kampani yitwa ‘Cyabingo Mining Company (CMC)’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo Mukeshimana Alice, abwiye Kigali Today ko ba Nyakwigendera bazize kubura umwuka ubwo bariho bacukura amabuye y’agaciro.

Ati “Amakuru twayamenye saa mbiri mu gitondo ko abo bagabo bapfuye mu ma saa moya n’igice, bagize ikibazo cya gaz, bageze hasi bacukura umwuka uba muke gaz irabakubita. Bazanzwe bakora akazi k’ubucukuzi muri Cyabingo Mining Company”.

Yakomeje agira ati “Hahise hakurikiraho ubutabazi bwihuse kugira ngo bavanwemo, hifashishijwe imashini yoherezamo umwuka. Saa sita n’iminota 40 bose bari bamaze kuvanwamo ariko bombi bari bitabye Imana”.

Uwo muyobozi arasaba abakora umwuga w’ubucukuzi kujya babanza gusuzuma ko bafite ibyangombwa byuzuye mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ati “Ndabanza kwihanganisha ababuze ababo, ariko kandi dusaba abakora umurimo w’ubucukuzi kujya babanza kureba ko bafite ibyangombwa byuzuye. Ubundi bagombye kujya binjira muri iyo myobo bizeye umwuka uhagije kandi bakamenya uburenganzira bwabo, bagasuzuma ko bambaye bikwije”.

Mbere yo gushyingura, imirambo yoherejwe mu isuzumiro ry’ibitaro bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka