Gakenke: Abantu 5 bafatanywe udupfunyika 1,515 tw’urumogi

Ku itariki ya 24 Gicurasi abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe Mutoniwase Nadia w’imyaka 18, Mukashema Florence w’imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w’imyaka 27, Byiringiro Olivier w’imyaka 25 na Uwineza w’imyaka 25. Abo bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye, bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1,515 bicyekwa ko bari bagiye kurucuruza mu Mujyi wa Kigali.

Bafashwe bakekwaho kujya gukwirakwiza urumogi muri Kigali
Bafashwe bakekwaho kujya gukwirakwiza urumogi muri Kigali

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, SSP Gaston Karagire, yavuze ko urumogi rwafatanwe Mutoniwase Nadia ariko rwari urwa Mukashema Florence. Mutoniwase avuga ko yari yahawe akazi na Mukashema kugira ngo arumujyanire mu bakiriya be mu Mujyi wa Kigali, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

SSP Karagire avuga ko mu gikorwa cyo gufata ruriya rumogi na bene rwo hafatiwemo moto 4 harimo 3 zafatanwe abamotari ari bo Byiringiro Olivier, Ngabonziza Emmanuel na Uwineza undi umwe yaracitse ariko moto ye irafatwa.

SSP Karagire yagize ati “Tariki ya 24 Gicurasi abaturage bo mu Karere ka Musanze baduhaye amakuru ko hari Moto iturutse i Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali ihetse umukobwa witwa Mutoniwase Nadia ufite igikapu bicyekwa ko yaba afitemo urumogi. Bageze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke basanga abapolisi babimenye bashyize bariyeri mu muhanda, bahagaritse umumotari yanga guhagarara ariko kuko bari bamenye ibirango byayo barayiretse iragenda”.

Ati “Bamaze kurenga bariyeri moto yagize ikibazo ntiyakomeza kugenda, Mutoniwase n’umumotari bayivuyeho bayisiga mu nzira ndetse bata n’urumomgi bari bafite rungana n’udupfunyika 1,515 bajya gucumbika muri imwe muri hoteli ziba mu Karere ka Gakenke. Abapolisi babakurikiye barababura ariko bafata urumogi na moto”.

SSP Karagire yakomeje avuga ko mu gikorwa cyo gushaka abari bamaze gucika, abapolisi bafashe abamotari 2 na moto zabo ari bo Byiringiro Olivier na Uwineza ndetse na Mutoniwase bamusanga muri hoteli.

Abamotari bamaze gufatwa biyemereye ko bagize uruhare mu gucikisha umumotari batashatse kuvuga amazina ye wari uhetse Mutoniwase bamukura muri hoteli. Mutoniwase nawe yemeye ko urumogi rwatoraguwe n’abapolisi ari we wari urujyanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke yavuze ko mu gitondo cya tariki ya 25 Gicurasi hafashwe uwitwa Mukashema Florence na Ngabonziza Emmanuel, umumotari wari umujyanye kuri Hoteli bashyiriye imyenda Mutoniwase.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru ko uwitwa Mukashema Florence ari we nyiri urumogi aturutse i Musanze ahetswe kuri moto na Ngabonziza Emmanuel bashyiriye imyenda Mutoniwase ngo ahindure imyenda yari yambaye. Tukimara guhabwa ayo makuru nabo twahise tubafatira mu Murenge wa Kivuruga”.

SSP Karagire yaboneyeho gukangurira buri muturarwanda wese wijandika mu icuruzwa, ikwirakwizwa, unywa n’undi wese ufite aho ahurira n’ibiyobyabwenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ibiyobyabwenge bikaba ari byo soko y’ibindi byaha.

Yakanguriye abamotari kwirinda gushukishwa amafaranga y’umurengera ngo bakore ibyaha, abasaba kujya babanza gushishoza bakamenya abagenzi batwara. Yashimiye abaturage babahaye amakuru abo bantu batanu bagafatwa, asaba n’abandi baturage kujya batanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka