Gakenke: Abakorerabushake bakoze imirimo y’agaciro k’asaga miliyoni 8 mu kwezi kumwe
Mu gihe urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke bakomeje kwesa imihigo, aho bubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa remezo, raporo y’ako karere igaragaza ko mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rwatanze imbaraga z’agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga 8,000,000.
Ibyo bikorwa by’abakorerabushake birabera mu turere twose tugize intara y’Amajyaruguru, aho mu bikorwa bashyize imbere harimo kubaka inzu z’abatagira aho baba, ibikoni n’ubwiherero, uturima tw’igikoni, gutunganya imihanda no gusana ibiraro byangijwe n’ibiza.
Abaganiriye na Kigali Today, baremeza ko imbaraga bakomeje gutanga ziri mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaba igihugu, nk’uko Nsengiyumva Edouard abisobanura.
Agira ati “Urubyiruko dufite gahunda nziza yo kuzamura iterambere ry’igihugu, kandi nta mugayo dufite abayobozi babidutoza. Ubu muri uku kwezi twenda gusoza twatangiye kubaka inzu enye zigeze kure, turasana n’ibiraro byangijwe n’ibiza, twubaka ubwiherero n’uturima tw’igikoni, ni gahunda twihaye yo kunganira Leta mu guteza imbere abaturage, ni igihugu cyacu dukorera kandi iyo kimeze neza natwe tuba tumeze neza”.
Umuyobozi w’urwo rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, Dunia Sasi, avuga ko nubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bya Covid-19, ngo ntibigeze badohoka mu mushinga biyemeje wo guteza imbere igihugu.
Avuga ko kuva icyo cyorezo cyagera mu Rwanda bakoze ibikorwa byinshi birimo ubukangurambaga mu gufasha abaturage kucyirinda batibagiwe no gutanga imbaraga zabo bubakira bafasha abaturage.
Ati “Icyo twiyemeje ni ubukorerabushake, kandi murabizi ko bukubiyemo kugirira neza Umunyarwanda n’igihugu muri rusange. Dukomeje ibikorwa hirya no hino byo kubakira abatishoboye kandi abenshi twabamurikiye amazu, abandi tuboroza inka. Turubaka ubwiherero n’uturima tw’igikoni tudasize no gutunganya imihanda yangijwe n’ibiza twubaka n’ibiraro aho imigenderaniye y’uturere n’imirenge byari byarahagaze. Byose tubikora mu rwego rwo gufasha abaturage kumererwa neza”.
Uwo muyobozi, avuga ko muri uku kwezi kwa Gashyantare kugiye gusoza ngo bakoresheje imbaraga zidasanzwe aho bakoze ibikorwa by’agaciro ka miliyoni 8,124,550, muri ako gaciro ngo ntihabariwemo igihe bahariye ubukangurambaga bufasha abaturage kwirinda COVID-19.
Abagezweho n’ibikorwa by’urwo rubyiruko, baremeza ko basezeye ku buzima bubi babagamo aho bamwe bararaga banyagirwa, bakubakirwa inzu abandi bagahabwa amatungo ubu bakaba barasezeye ku ndwara ziterwa n’imirire mibi.
Umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyirabititaweho Madeleine, umwe mu bubakiwe inzu agira ati “Urubyiruko rwankoreye ibikomeye, rwaranyubakiye inzu nziza nirirwaga mu muhanda, nta nzu nagiraga narabungaga nkarara aho bwije, ariko ubu mfite umutekano kuko baraje bazana n’abasirikare n’abapolisi baranyubakira inzu nziza y’amatafari isakaje amabati. Nakabahembye ariko nabona mbahemba, ndi umukecuru w’imyaka 80 ariko meze neza ndaryoshye, ndizera ko n’ibyo kurira muri iyi nzu bizaboneka”.
Undi wahawe inka ati “Uru rubyiruko turuha agaciro gakomeye kuko bafasha abantu batishoboye, ndabashimira ko bampaye inka. Ubu nanjye ndi umworozi kandi nari umukene, Imana izakomeze ibongerere imigisha umutima mwiza bazawuhorane, natwe turaharanira kwikura mu bukene”.
Dunia Sadi arasaba buri wese gukomeza kwirinda Covid-19, bubahiriza amabwiriza ya Leta kandi birinda gukorera ku jisho bumva ko inshingano zose zireba urwo rubyiruko n’inzego z’umutekano gusa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu nitwe byiza by’uRwanda rwacu duharanire icyatezimbere igihugu murakoze cyane