Gakenke: Abahinzi b’imboga n’imbuto buzurijwe isoko rizaborohereza kubigurisha

Abahinzi b’imboga n’Imbuto bo mu Mirenge ya Nemba na Kivuruga mu Karere ka Gakenke, barishimira isoko rishyashya bubakiwe, aho biteze ko umusaruro, utazongera kwangirika, cyangwa ngo bawugurishe bahenzwe, yewe n’ingendo ndende bakoraga bawujyanye ku masoko ya kure, bakaba bazisezereye.

Abahinzi b'imboga n'imbuto bishimiye ko batangiye kugurisha bitabagoye
Abahinzi b’imboga n’imbuto bishimiye ko batangiye kugurisha bitabagoye

Iryo soko rishyashya, ryubatswe ku masangano y’imihanda harimo umunini wa kaburimbo Musanze-Kigali, n’indi y’ibitaka iwushamikiyeho, igana mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, ahazwi nko kuri Buranga. Ni mu Mudugudu wa Burego mu Murenge wa Nemba.

Rizorohereza abahinzi, cyane cyane bo mu Mirenge ya Kivuruga na Nemba, nk’imwe mu mirenge igizwe n’imisozi ihanamye, ubusanzwe bajyaga bagorwa n’uburyo bwo kuwugeza ku masoko, nk’uko bamwe muri bo babibwiye Kigali Today.

Mwiseneza Yohani ati “Twabaga twejeje imboga n’imbuto, ariko kubera gutura mu misozi ihanamye, cyangwa mu mibande, bikatugora kuzigeza ku masoko. Kenshi uwo musaruro wangirikaga, ukadupfira ubusa, n’uwabaga yihambiriye akazijyana ku isoko, yageraga mu nzira, yahura n’umuguzi akazimuhera ku giciro cyo hasi, ugereranyije n’ayo yashoye ugasanga biduhombya”.

Akomeza ati “Kuba rero batwubakiye iri soko hafi yacu, twamaze kugira ahantu hafatika tubarizwa. Bigiye kudufasha twe nk’abahinzi, gukirigita ifaranga, tugure inka n’amasambu, abana bacu tubarihire amashuri; mbese tugiye kwiteza imbere mu buryo bwose bushoboka”.

Ryubatswe mu bice bibiri harimo igicururizwamo imboga n'ikigenewe gucururizwamo ikawa yera muri Gakenke
Ryubatswe mu bice bibiri harimo igicururizwamo imboga n’ikigenewe gucururizwamo ikawa yera muri Gakenke

Tuyahangamaso Winifrida ati “Najyanaga umusaruro ku isoko bingoye, ku bw’amahirwe yo kubona abaguzi, nibura ngacyura amafaranga ibihumbi bitatu. Nayo bisa n’aho nayamariraga mu nzira, kubera gutega bya hato na hato, nkagera mu rugo nsigaranye atarenga igihumbi. Ariko ubu kuba twabonye iri soko hafi, nizeye kujya mpazana umusaruro mwinshi, ku buryo n’amafaranga ibihumbi icumi nzajya nyagezaho buri uko nacuruje”.

Abiganjemo abahinzi bibumbiye muri Koperative Icyerekezo cy’Ubuhinzi bw’Imboga, igizwe n’abanyamuryango basaga 140, batangiye gucururiza umusaruro wabo muri iri soko. Ryubatswe ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) ku nkunga ya World Vision n’Akarere ka Gakenke, ryuzura ritwaye miliyoni zikabakaba 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Namara Wherny, ukuriye uwo muryango mu Turere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi, avuga ko mu ntego zo guteza imbere ubuhinzi, harimo no kuba abahinzi b’imboga n’imbuto, bagomba kunganirwa mu bibafasha kugera ku rwego rwo kwinjiza nibura amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu ku munsi. Kubigeraho, bikajyana no kwegerezwa ibikorwaremezo nk’ibi.

Yagize ati “Turashaka ko umuhinzi atera imbere, kugeza ubwo na ya mvugo imenyerewe y’uko umukiriya ari umwami, binajyana n’uko umuhinzi na we agurisha ku giciro yifuza kandi kimushimishije. Ni yo mpamvu twubatse iri soko hano, kugira ngo n’abaturuka imihanda yose, igihe bahageze, bajye bahahagarara bagure ku musaruro abo bahinzi bazaba bejeje, basigarane ifaranga bifashisha mu gukemura ibindi bibazo kandi mu buryo buboroheye”.

Abahinzi bazahacururiza biganjemo abo mu Murenge wa Kivuruga n'uwa Nemba
Abahinzi bazahacururiza biganjemo abo mu Murenge wa Kivuruga n’uwa Nemba

Uretse igice kigenewe kugurishirizwamo imboga n’imbuto, iri soko rifite n’igice kigenewe kugurishirizwa ubwoko bunyuranye bw’ikawa yera mu Karere ka Gakenke.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François, akangurira abahinzi kwitabira gahunda zose zituma umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi, kandi bakarangwa na service nziza.

Yagize ati “Turashishikariza abahinzi kwibumbira hamwe, kugira ngo na gahunda zose zibateza imbere Akarere kabateganyiriza zibagereho mu buryo bworoshye. Ubu ikidushishikaje ni ukugira ngo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, bujye bukorwa mu buryo buhoraho, yaba mu gihe cy’imvura n’igihe cy’izuba; abahinzi bagafashwa mu buryo bwo kuhira bakoresheje imashini zabugenewe”.

Ati “Ikindi ni ukubashakira imbuto nziza no gukomeza kubaha amahugurwa atuma bagira ubumenyi bwo kwita kuri ibyo bihingwa, kurwanya indwara n’ibyonnyi bikunze kubyibasira. Nta bundi buryo abahinzi baboneramo ayo mahirwe yo kubigeraho batibumbiye hamwe mu makoperative”.

Aba bahinzi yabibukije ko umusaruro ufite ireme mu bwiza no mu bwinshi, ari cyo gisobanuro nyacyo cya serivisi inoze bagomba kujya abaha ababagana.

Akanyamuneza ko kubakirwa isoko ribegereye bakagaragaje mu mbyino
Akanyamuneza ko kubakirwa isoko ribegereye bakagaragaje mu mbyino

Iri soko, ryiyongera ku yandi abiri y’imboga n’imbuto, asanzwe n’ubundi yubatswe ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo, kandi ngo Akarere gashyize imbaraga mu kongera andi, ari ku rwego nk’uru, ku bufatanye n’abafanyabikorwa bako; dore ko kubera imiterere yaho, ahanini igizwe n’imisozi ihanamye, bikunze kugorana kubona ibibanza, byubakwamo amasoko manini.

Ariko kandi ngo ni no kurushaho kubyaza umusaruro umuhanda wa kaburimbo, kugira ngo abagenzi bawukoresha, mu gihe bakenera guhaha ibihingwa byera muri ako gace, babibone bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka