Gakenke: Abagore n’urubyiruko ba FPR-Inkotanyi bubakiye imiryango 20
Urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishiboye badafite amacumbi, aho bujuje inzu 20 zifite agaciro k’asaga miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni inzu zubakwa n’izo ngaga mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo byugarije abaturage nk’uko Mukakalisa Gilberte, Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gakenke yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Muri gahunda isanzwe y’ibikorwa tugira, duteganya gufasha bagenzi bacu batishoboye. Mu nshingano tugira dusesengura ibibazo biba bitwugarije twamara kumenya ibihari tugatangira kubishakira ibisubizo”.
Arongera ati “Ni muri urwo rwego dufatanyije n’urugaga rw’urubyiruko n’izindi nzego, twubatse inzu 20 ni ukuvuga imwe mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke. Nyuma y’uko duhuye n’ibiza twaje gusanga tugomba kongeraho urundi ruhare rwacu kugira ngo abahuye n’ibiza nabo tubafashe, nibwo twubatse indi nzu ziba 20, iyatwaye amafaranga make ni iya miliyoni eshatu”.
Uwo muyobozi, yavuze ko umutima wo gufasha uva ku gutekereza ku nyungu rusange z’Abanyarwanda hagamijwe gushyira hamwe no kubaka ubumwe.
Avuga ko inzu zose uko ari 20 zamaze gutuzwamo abo batishoboye, aho bakomeje no gukora igikorwa cyo kuzitaha ku mugaragaro.

Avuga ko iyo bubatse izo nzu bafasha n’abazitujwemo kwiyubaka babaremera ibikoresho binyuranye, ati “Urumva turufata nk’urugo rushya, ni umugeni kandi urugo rushya ruraremerwa rugafashwa kwiyubaka, niyo mpamvu dushaka ibikoresho bikenerwa mu rugo birimo iby’isuku, noneho tukabaha n’ibyo kurya ku buryo umuntu atareba inzu gusa ngo abure icyo ayifatamo”.
Mukakalisa avuga ko abubakirwa inzu batoranywa hagendewe ku bafite ibibazo kurusha abandi, muri uko kubatoranya ngo babifashwamo n’ubuyobozi bunyuranye mu nzego z’ibanze, kugira ngo uhabwa inzu abe ari uyikwiriye.
Bamwe mu bashyikirizwa inzu bariruhutsa cyane, bakavuga ko ubuzima bwabo buhindutse nk’uko umwe muri bo witwa Tuyisenge Jean Paul yabitangarije Kigali Today.
Ati “Nta buryo nabona nshimiramo aba bagiraneza bo muri FPR-Inkotanyi, njye n’umuryango wanjye badukuye ahakomeye, ubu ubuzima burahindutse ntaho tuzongera guhurira n’ikibazo cyo kunyagirwa, Imana izabahembe”.
Abashyikirizwa izo nzu kandi barasabwa kugira uruhare mu kuzifata neza, bagaharanira kuva mu cyiciro barimo bagatera intambwe ijya imbere.

Ohereza igitekerezo
|