Gakenke: Abagize Njyanama y’akarere bagiye kumara icyumweru basura abaturage

Mu rwego rwo kwegera abaturage, babaganirizwa kuri gahunda z’iterambere ry’akarere, kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti hanirindwa amakimbirane yugarije imwe mu miryango, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke batangiye icyumweru cy’Umujyanama, kuva tariki 29 Ukwakira kugeza tariki 10 Ugushyingo 2022.

Abagize Inama Njyanama bafatanyije n'abaturage mu muganda
Abagize Inama Njyanama bafatanyije n’abaturage mu muganda

Ni umuhango watangirijwe mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira, wakorewe mu Murenge wa Muzo, ahacukuwe imirwanyasuri haterwa ibiti kuri hegitari imwe, umunsi wabaye impurirane na gahunda yo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba mu mwaka wa 2022-2023.

Nyuma y’umuganda abaturage basabanye n’abagize Inama Njyanama y’akarere, baboneraho n’umwanya wo kubagezaho ibibazo binyuranye bitakemuriwe ku gihe n’inzego z’ibanze.

Ni ibibazo byiganjemo iby’urugomo, amakimbirane mu miryango, ibibazo by’imitungo byiganjemo amasambu, ibikorwa remezo bitaragera ku baturage n’ibindi.

Abaturage bateye ibiti bivangwa n'imyaka
Abaturage bateye ibiti bivangwa n’imyaka

Mu ijambo rye, Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere ka Gakenke, Mugwiza Télésphore, yashimiye abaturage bitabiriye iyi gahunda yo gutangiza icyumweru cy’Umujyanama, abemerera ko abagize Njyanama bagiye kubasura mu mirenge no mu tugari, barushaho kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti.

Uwo muyobozi kandi yasabye abaturage kurushaho kubakira ku byiza bamaze kugezwaho muri gahunda zinyuranye za Leta, anabizeza ko Abajyanama b’Akarere bazakomeza kubabera intumwa nziza.

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Abagize Inama Njyanama y’Akarere baremeye abaturage inka ebyiri, imwe ku muryango wavuye mu makimbirane indi ihabwa umurinzi w’igihango. Iyi gahunda yanateguwe hagamijwe gukomeza kwimakaza ibikorwa byahariwe ukwezi kw’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Bishimiye aho iyubakwa ry'umudugudu w'icyitegererezo wa Kagano rigeze
Bishimiye aho iyubakwa ry’umudugudu w’icyitegererezo wa Kagano rigeze

Icyo gikorwa cy’umuganda cyahuriranye no gutangiza icyumweru cy’Umujyanama, cyabimburiwe n’uruzinduko abagize inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Ubuyobozi bw’Akarere, Inzengo z’Umutekano mu Karere bagiriye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kagano, urimo kubakwa mu Murenge wa Muzo, aho barebaga aho imirimo yo kuwubaka igeze, bashima uburyo imirimo iri kwihuta.

Muri iki icyumweru kandi, Abagize Njyanama y’Akarere ka Gakenke, bazafasha abaturage gukemura ibibazo by’akarengane mu Mirenge izasurwa, banasure imiryango ibana mu makimbirane mu rwego rwo kuyifasha kuyakemura burundu ikabana mu mahoro.

Icyumweru cy’Umujyanama cyatangijwe, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukemura ibibazo by’abaturage ni ishingiro ry’Imiyoborere myiza n’Iterambere rirabye”.

Hari abahawe inka
Hari abahawe inka
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza
Abagize Inama Njyanama bumva ibibazo by'abaturage
Abagize Inama Njyanama bumva ibibazo by’abaturage
Abaturage bishimiye Abajyanama
Abaturage bishimiye Abajyanama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka