Gakenke: Abafite ubumuga bashyikirijwe inyunganirangingo
Nyuma yo guhabwa inyunganirangingo zigizwe n’amagare, inkoni zera, imbago amavuta yo kwisiga ndetse n’amatungo magufi, abafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke, barahamya ko bigiye kubakura mu bwigunge, bakabona uko bitabira umurimo, bityo bakihutana n’abandi mu iterambere.

Mukeshimana Solange, asanzwe afite ubumuga bw’ingingo, butuma agenda akambakamba. Nyuma yo guhabwa igare yagize ati: “Nahoranaga imvune ituruka ku kuba njyenda nkambakamba. Nk’ubu hari serivisi nyinshi umuntu yakenera nko ku Kagari, ku Murenge cyangwa Akarere, kujya gusenga cyangwa kurema isoko.
Kugerayo byasabaga gutega igare cyangwa moto, naba ntabonye ubushobozi nkagenda nkambakamba. Kenshi nahitagamo kutajya aho abandi bari, nkaguma mu rugo ndi mu bwigunge; none iri gare mpawe, rimbereye igisubizo cy’izo nzitizi zose nagiraga. Ubuyobozi bwatekereje kudukura mu bwigunge, ku bwanjye ndabushimye cyane burakarama”.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza” abafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke, bagaragaje ko n’ubwo bagerageza kwibumbira mu matsinda n’amakoperative, baharanira kwishakamo ibisubizo, ariko bagifite urugendo rurerure.
Samuel Niyitegeka, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, mu Karere ka Gakenke agira ati: “Ni byinshi twishimira twagezeho tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, budasiba kumva ibibazo byacu no kudushyiriraho za politiki zizamura iterambere ry’abantu bafite ubumuga.
Ubu hari abibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative, bagamije guhanga udushya, aho ubu dufite abakora amasabuni ndetse n’abakora inkweto mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo binyuze mu guteza imbere made in Rwanda”.
“N’ubwo inzira ikiri ndende kandi isaba imbaraga, twe nk’abafite ubumuga, turahamya ko ikidushishikaje kurushaho, ari ugukomeza gukora cyane, tukagaragaza ko natwe dushoboye, ibirenzeho tukabikorera ubuvugizi mu nzego zose zishoboka, mu rwego rwo kugira ngo natwe tugaragaze umusanzu wacu kuko natwe ubwacu turi amaboko y’igihugu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Marie Therese, yibukije abaturage ko kwizihiza umunsi w’abantu bafite ubumuga, ari umwanya mwiza wo kuzirikana uburenganzira bafite mu muryango.
Ati: “Ibyo rero ntitwabasha kubigeraho, buri wese atumvise uruhare rwe muri uru rugamba rw’iterambere turimo. Ni urugamba tuzashobozwa no gushyira imbere indangagaciro z’ubumuntu, kubahana no gufatanya, tukumva ko dufite inshingano zo kwirinda ikintu cyose gisubiza inyuma abantu bafite ubumuga; zaba imvugo zisesereza cyangwa kubahimba amazina, bicyumvikana kuri bamwe, ibyo bikwiye gucika.

Buri muntu wese ni ngombwa ko yubaha amategeko arengera abantu bafite ubumuga, kubarinda ihezwa no kuvogera uburenganzira bwabo”.
Mu bikorwa bigamije kwita ku bafite ubumuga kandi bamwe muri bo batishoboye, barimo abagera kuri 50 bahawe amagare, hatangwa inkoni zera 24, amavuta y’uruhu amacupa 35, imbago 20 hiyongeraho inka ebyiri ndetse n’andi matungo magufi agizwe n’intama, ihene n’ingurube.

Ohereza igitekerezo
|
Dukomeje gushimira leta yu RWANDA uburyo idahwema kwita kubafite ubumuga ibafasha kwisanga muri societe nukuri nyakubahwa president Paul Kagame ni umubyeyi kdi Uwiteka akomeze kumwishimira