Gakenke: Abafatanyabikorwa b’Akarere bitezweho kugafasha kwesa imihigo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’abagize Ihuriro ry’bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gakenke (Joint Action Development Forum- JADF), yababwiye ko nibarushaho guhuriza hamwe ibitekerezo bongera n’imikoranire mu bikorwa bizamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, nta kabuza aka Karere kazitwara neza mu mihigo y’uyu mwaka kahize.

Umwiherero witabiriwe n'abantu bo mu ngeri zinyuranye bafite aho bahuriye n'iterambere ry'Akarere ka Gakenke
Umwiherero witabiriwe n’abantu bo mu ngeri zinyuranye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’Akarere ka Gakenke

Uwo mwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu Karere ka Musanze, wabaye umwanya wo kugaragariza abawitabiriye imihigo Akarere ka Gakenke kahize n’aho kageze kayishyira mu bikorwa, kugira ngo bajye inama y’ibyarushaho kunozwa na bo ubwabo babigizemo uruhare, kugira ngo yeswe ku kigero gishimishije ari nako byihutisha iterambere.

Ni umwiherero ubaye mu gihe aka Karere kagifite umukoro wo kuzamura ibipimo by’imihigo umunani ikiri munsi ya 50% mu mihigo 131 kahize gushyira mu bikorwa muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023 ubura ukwezi kumwe ngo ugane ku musozo.

Mu mpanuro Guverineri Nyirarugero yawutangiyemo, yagize ati: “Mu mihigo y’umwaka ushize, Akarere ka Gakenke kaje mu myanya y’inyuma, ibi bikaba bikwiye kubasigira isomo rikomeye ry’uburyo mwakwikebuka mugashyira imbaraga mu gusuzuma aho mwatsikiye mukahakosora mufatanyije, ku buryo imihigo muzabasha kuyesa mu buryo bushimishije”.

Guverineri Nyirarugero yabasabye guhuza ibitekerezo no kongera imikoranire kugira ngo babashe kwesa imihigo
Guverineri Nyirarugero yabasabye guhuza ibitekerezo no kongera imikoranire kugira ngo babashe kwesa imihigo

Yongeyeho ati “Hakenewe gushyirwa imbaraga mu buryo ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bikemurwamo kuko biri mu by’ingenzi bigenderwaho mu kureba umusaruro w’impinduka ziba zabayeho mu iterambere ry’abaturage.” “Nabaha nk’ingero z’ahakigaragara inzu zubakirwa abaturage bakazituzwamo zituzuye neza; zitagira ibikoni cyangwa ubwiherero. Ugasanga umuturage yubakiwe inzu akayituzwamo hatarateganyijwe uburyo bwo gufata amazi nyamara bizwi neza uruhare rwayo mu gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

“Igihe mushyira mu bikorwa imihigo, muba mukwiye no gutekereza ko hubahirijwe ingamba zihamye zikemurira abaturage ibibazo mu buryo burambye”.

Mu bindi yabasabye kwitaho ni ukuzamura imyumvire y’abaturage mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke bafatwa nk’ingenzi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Akarere nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV yabishimangiye.

Ati: “Turacyafite imihigo harimo ujyanye n’ubufasha bugenewe imiryango itishoboye butaragezwa ku bo bugenewe, umuhigo urebana no kuzamura umusaruro wa kawa uvuye ku gipimo cya 44% uriho ubu. Hari no kongera ibipimo byo kwegereza abaturage amashanyarazi hamwe n’umuhigo urebana no kugaragaza uko igipimo cy’igwingira gihagaze muri kano karere”.

“Iyo mihigo yose iracyari ku kigero kiri munsi ya 50%; ari na byo twagaragarije aba bafatanyabikorwa bacu ngo dufatanye dusesengurire hamwe uko yakwihutishwa kandi tugendeye ku bushake bagaragaje mu gushyiraho uruhare rwabo ngo iyo mihigo tuzayese, biraduha icyizere ntakuka cy’uko mu gihe cy’ukwezi kumwe dusigaje, ibyo tuzaba twabigezeho”.

Mu mihigo 131 bahize muri uyu mwaka, Meya Nizeyimana yagaragaje ko imihigo umunani ikiri munsi ya 50%
Mu mihigo 131 bahize muri uyu mwaka, Meya Nizeyimana yagaragaje ko imihigo umunani ikiri munsi ya 50%

Mu bitabiriye uyu mwiherero harimo abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo bya Leta, abahagarariye amadini n’amatorero, urwego rw’abikorera, bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere, abahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, inzego zishinzwe umutekano n’abandi.

Mu bitekerezo batanze, bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu mikoranire ya hafi, basenyera umugozi umwe mu gukora igenamigambi rihuriweho ry’imihigo kandi bakaba biyemeje gushyira imbere ubufatanye mu gukurikiranira hamwe uko ishyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka